00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inzu yagwiriye umukobwa w’imyaka 20 yitaba Imana

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 June 2020 saa 08:00
Yasuwe :

Uwamahirwe Clementine w’imyaka 20 wo mu kagali ka Rushubu mu murenge wa Rugerero yagwiriwe n’inzu ahita yitaba Imana.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu , abaturage bakaba bavuga ko iyo nzu yahirimye kubera imvura yaguye muri uwo murenge.

Bamwe mmu baganiriye na IGIHE bavuze ko iyo mvura yaguye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yatumye umukingo w’inzu uwo mukobwa woroha uratenguka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka kuko biteza impfu.

Ati"byabaye mu mvura ya mu gitondo noneho umukingo ugwira inzu bituma igikuta kigwira umukobwa w’imyaka 20 ahita yitaba Imana. Tukibimenya twahise dutabara hamwe n’izindi nzego ubu umurambo ukaba ujyanywe mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bawupime hanyuma dufashe umuryango gushyingura".

Ubwo twandikaga uyu muryango wari wamaze kwimurwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero bakaba bashakiwe aho gutura h’agateganyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages