Byabaye kuri uyu wa Gatandatu , abaturage bakaba bavuga ko iyo nzu yahirimye kubera imvura yaguye muri uwo murenge.
Bamwe mmu baganiriye na IGIHE bavuze ko iyo mvura yaguye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yatumye umukingo w’inzu uwo mukobwa woroha uratenguka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka kuko biteza impfu.
Ati"byabaye mu mvura ya mu gitondo noneho umukingo ugwira inzu bituma igikuta kigwira umukobwa w’imyaka 20 ahita yitaba Imana. Tukibimenya twahise dutabara hamwe n’izindi nzego ubu umurambo ukaba ujyanywe mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bawupime hanyuma dufashe umuryango gushyingura".
Ubwo twandikaga uyu muryango wari wamaze kwimurwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero bakaba bashakiwe aho gutura h’agateganyo.



















TANGA IGITEKEREZO