Aba baturage bageze muri Rubavu ku wa 8 Matarama 2013 , babanza gucumbikirwa mu baturage batuye aho hafi mu gihe akarere kari kakibubakira.
Izubatswe zaje gutahwa muri Mutarama 2015 nabwo zituzuye nta n’ubwiherero zifite. Ibyo ariko ntibyabujijwe rwiyemezamirimo guhabwa amafaranga ye arigendera.
Aba baturage bagaragaza akababaro kabo bemeza ko bibabaje kubona amafaranga asohoka aribo yagenewe ariko imyaka ikaba irenze itatu inzu zituzura.
Umwe muri abo baturage witwa Gafurebo Sebasore yavuze ko bibabaje kubona rwiyemezamirimo wa mbere yarahawe amafaranga inzu zituzuye, asaba ko ababigizemo uruhare babiryozwa kuko ari ugutera ibihombo leta.
Yagize ati ‘’Birababaje kubona umuntu yambura abaturage yakoresheje, Umurenge ukamusinyira akarere kakamuhemba akagenda atujuje amazu, nta n’ubwiherero yubatse. Ababigizemo uruhare bose bagakwiye gukurikiranwe kuko ibi ni uguteza ibihombo leta banyereza umutungo ugenewe abaturage.’’
Bazizane Odethe we avuga ko ikibazo kibabangamiye cyane ari ubwiherero, kuko imiryango 24 yose isangira ubwiherero butatu budakinze bumeze nko hanze.
Ati "N’iyo ibindi byarorera ariko hakaboneka ubwiherero kuko birababaje kubona imiryango 24 ihurira kuri toilette eshatu nazo zuzuye, ziri kuduteza umunuko ahubwo haraziramo n’indwara.’’
Muri Gashyantare 2017 ubwo hasubukurwaga imirimo yo kubaka izo nzu iyobowe n’umukozi w’Umurenge wa Cyanzarwe witwa Maniraguha Jean Claude, hashyizweho na komite nshingwabikorwa itowe n’abaturage ikuriwe na Alexis Munyengabe, ariko nayo yarahagaze.
Iyo mirimo yose yagombaga gutwara amafaranga miliyoni 15, akarere gaha umurenge miliyoni eshanu zo gutangira umutekinisiye miliyoni eshatu zibanze zo gutangiza imirimo, ariko yaje guhagarara biturutse ku bwumvikane buke hagati y’akarere n’umurenge kubirebana n’imirimo yagombaga gukorwa nyuma y’ibyumweru bibiri hakoreshejwe amafaranga angana 1,875,900 Frw, bivuga ko hasagutse amafaranga angana na 1.124.100 Frw abaturage bakaba bibaza irengero ryayo.
Munyangabe Alexis ukuriye Komite nshingwabikorwa avuga ko byose byapfiriye ku murenge kuko uwo rwiyemezamirimo yahageze rimwe azanye abafundi ntiyongera kugaruka, imirimo yose yacungwaga na komite.
Yagize ati ‘’Yapfiriye ku murenge ntabwo bakurikiranaga imikorere ya rwiyemezamirimo nawe yahageze rimwe azanye abafundi bakora kunzu enye barigendera imirimo yose nitwe twayikurikiranaga n’amafaranga yatangwaga twabaga tuyazi, gusa ayasigaye yo ntituzi irengero ryayo ababishinzwe badufashe kuko birababaje kubona amafaranga asohoka ntihagire igikorwa.’’
Rwiyemezamirimo wubakishaga izi nzu, Maniraguha Jean Claude, we yavuze ko icyahagaritse imirimo ari uko akarere katumvikanye n’umurenge ku bikorwa hakiyongeramo ibindi bidahwanye n’amafaranga batangaga.
Yagize ati ‘’Byatewe n’inyigo itarumvikanyweho n’akarere n’umurenge kuko twaratangiye akarere kazana ibindi bikorwa byiyongeraho dusanga bitashoboka. “
Ku birebana n’amafaranga bivugwa ko yasigaye akaburirwa irengero, Maniraguha avuga ko ibyo byabazwa umurenge.
Akarere ka Rubavu na ko kagaragaza ko icyahagaritse imirimo ari imirimo yiyongereyeho, kandi ko imirimo y’ubwubatsi izasubukurwa muri Nyakanga 2017.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, yagize ati ’’Imirimo yahagaritswe n’uko hiyongereyeho imirimo bigasaba ko dutegereza ingengo y’imari itaha iby’amafaranga ndaza kubikurikirana.’’
Akarere n’umurenge ntibavuga rumwe kuko umurenge wazanye rwiyemezamirimo mu gihe akarere kateganyaga ko imirimo ikorwa mu muganda, aho abaturage bagombaga gukora bunganirwa n’akarere mu birebana n’amafaranga.



















TANGA IGITEKEREZO