00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ishuri rirashinja akarere gukingira ikibaba umucungamutungo ukekwaho kurigisa hafi miliyoni 4 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 January 2018 saa 11:48
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ishuri rya Groupe Scolaire Stella Maris na komite y’ababyeyi baryo barashinja Akarere ka Rubavu gukingira ikibaba umucungamutungo umaze imyaka irenga itatu rimushinja kunyereza umutungo w’ikigo ariko ntiyakurikiranwe.

Perezida wa komite y’ababyeyi, Nkerabigwi Marc, yavuze ko ntako batagize ngo ikibazo gikemuke ariko raporo zageraga ku karere ntihagire icyemezo gifatwa kandi ari umukozi wako gacunga.

Yagize ati “Ubwa mbere muri 2015 hakozwe igenzura habura 1,731,540 Frw mu mafaranga leta yohereza na 1,633,600 Frw yatanzwe n’ababyeyi. Twandikiye Bahame [wari Meaya] ntiyadusubiza, haza na Sinamenye Jeremie nawe yagiye ataradusubiza, Umurenge wa Gisenyi wandikiye akarere inshuro ebyiri nabwo baricecekeye.’’

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Stella Maris, Kampire Priscilla, avuga ko n’ubundi uretse n’amafaranga yanyerejwe hari n’ibikoresho byagiye bibura.

Yagize ati’’Muri 2015 UNICEF yaduhaye imyenda y’abakinnyi yose arayinyereza, naramwandikiye musaba ibisobanuro kubera ko akunda kuza yasinze cayangwa agasiba yaraye mu kabari, aransubiza ngo nzandike ninduha ndekere.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko umuntu wakoze amakosa agomba guhanwa, asezeranya ko akarere kagiye gukurikirana icyo kibazo.

Yagize ati “Niba koko ariko bimeze agomba gukurikiranwa kuko nta mvanvu n’imwe yatuma adahanwa, kandi nta n’ugomba kumukingira ikibaba; gusa inzego zibishinzwe zizabikurikirana kuko umutumgo w’abaturage ntabwo ugomba kunyerezwa niba hari amakosa yakozwe bigomba gukosoka kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.’’

IGIHE yagerageje gushaka uyu mucungamutungo ngo agire icyo avuga ku byo ishuri akoreramo rimushinja ntiyaboneka kuri telefone; no ku ishuri ibiro bye twasanze bikinze, ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko hashize igihe kinini atagera ku kazi.

Ishuri rya Groupe Scolaire Stella rishinja umucungamutungo waryo kurigisa amafaranga akarere ntikamuhane
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yizeje ko umucungamutungo w'ishuri ukekwaho kuwurigisa agiye gukurikiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages