00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Jeannette Kagame yaremeye abana abandi bashyirwa mu miryango

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 14 December 2013 saa 03:05
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yashyikirije abana b’imfubyi amazu 20, abandi bato basaga mirongo itandatu abaha imiryango izabarera, yanasangiye kandi nabo mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Noheli.
Muri ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa ko ababyeyi bafite inshingano zo kurera no kuyobora abana aheza. Yagize ati “Twazindutse nk’ababyeyi rero kandi tubasanze nk’abana bacu, abana b’Abanyarwanda, kuko dufite twese inshingano yo (…)

Madamu Jeannette Kagame yashyikirije abana b’imfubyi amazu 20, abandi bato basaga mirongo itandatu abaha imiryango izabarera, yanasangiye kandi nabo mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Noheli.

Muri ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa ko ababyeyi bafite inshingano zo kurera no kuyobora abana aheza. Yagize ati “Twazindutse nk’ababyeyi rero kandi tubasanze nk’abana bacu, abana b’Abanyarwanda, kuko dufite twese inshingano yo kurera no kubayobora inzira igana aheza. Ni inshingano duhabwa n’Imana ariko na none ikaba n’inshingano duhabwa n’Igihugu”.

Madamu Jeannette Kagame kandi yongeye kwibutsa ko guha ababyeyi abana bakabakira mu miryango, no kuremera abakuru ari inshingano za buri Munyarwanda mu kwita ku bana b’imfubyi, kuko bibafasha bagakurira mu rukundo, bagatozwa kwigira n’indangagaciro z’umuco, maze nabo bagakurira mu miryango bishyimye.

Ababyeyi bahawe abana mu miryango nabo basabwe kubitaho bakabafata neza, n’abakiri mu bigo by’imfubyi kandi nabo bazafashwa gushakira imiryango ibarera muri gahunda ya Leta yo kurerera abana mu miryango.

Nyirahabimana Agnes urera umwana w’amezi umunani yagiriye inama abandi babyeyi bahawe abana, avuga ko muri bike baba bafite babisangira bikabahaza baramutse bakiriye umwana mu muryango wabo.

Nyirahabimana yagize ati ”Ababyeyi mugomba kwakirana abana urukundo n’impuhwe, mukabagaburira ibyo mugaburira abandi bana, kandi bose bagahabwa amafunguro icyarimwe, nta gufata nabi uwo wahawe”.

Mukandayisenga Jeanette, umwana warerewe mu kigo cy’imfubyi cya “Orphelin Noёl de Nyundo”, yavuze ko yishimiye kuba bagenzi be bahawe intangiriro y’ubuzima bwo kwigira, abasaba kumenya gucunga neza ubuzima bwabo bakanamenya ubwenge bwo kwibeshaho no gucunga umutungo bafite. Yashimiye by’umwihariko umufasha wa Perezida, uburyo adahwema kugaragaza urukundo n’ibikorwa by’impuhwe mu kwita ku bana b’imfubyi.

Kimwe n’abana bahawe amazu abarererwa muri iki kigo barimo ababuze ababyeyi bakiri bato batanababashije kubamenya kuko bababuze mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi. Abahawe amazu bashimiye Jeannette Kagame iki gikorwa, banamwizeza ko amazu bahawe bazayafata neza, bakazabera barumuna babo urugero kandi bakitwara neza aho batujwe, bakazabana n’abo basanze amahoro baharanira kwigira no kwiteza imbere.

Kugeza ubu ibigo bine byareraga imfubyi byamaze gufunga imiryango aho abana 895 bamaze guhabwa imiryango, naho bitatu bibasigaranye nabyo biri mu nzira, ari naho Jeannette Kagame ashishikariza ababyeyi kurera abo bana aho kubaharira ibigo by’imfubyi.

Gahunda yo kwizihiza Noheli y’uyu mwaka ni gahunda y’impurirane, ikaba yahuje ibikorwa bitatu, ari byo: gusangira n’abana Noheli; gushyikiriza abana imiryango yiyemeje kubakira kugira ngo nabo barererwe mu miryango; ndetse no kuremera abana bakuru bagatangira ubuzima bwabo bari hanze ya y’ikigo cy’imfubyi.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Umuryango wa Unity Club, ubutewemo inkunga n’ibigo by’ubucuruzi n’inganda, ibigo bya Leta n’abandi bantu ku giti cyabo, hari kandi abafashije muri iyi gahunda yo kurerera abana mu miryango barimo UNICEF, USAID, Kiliziya Gatolika, Orphelinat Noel de Nyundo, Hope and Homes for Children, Global Communities, n’abandi.

Ikigo cya Orphelin Noёl de Nyundo cyareze abana benshi kuri ubu abasaga 592 bamaze kugira imyaka 18.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages