Babisabwe kuri uyu wa Kane ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango bawukoze bashyira indabyo mu mugezi wa Sebeya, hibukwa abatutsi bishwe bakajugunywa muri uwo mugezi.
Bagabo James warokotse Jenoside wiga muri iyi Kaminuza, yavuze ko kujya kwibukira ku mugezi wa Sebeya bigamije guha icyubahiro abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mazi.
Yagize ati “Ni iby’ingenzi kuri twe kuko bidufasha kwibuka abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nk’ubu kujya kuri Sebeya binyibutsa ukuntu babataga mu migezi amazi akabatembana, numva umubyeyi wange ndimo kumuha agaciro yambuwe n’abatarashakaga ko abaho’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi,Uwimana Vedaste,yasabye aba banyeshuri kwandika gukangukira kwandika amateka no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo atazibagirana cyangwa akagorekwa.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri UTB, Dr Tombola Gustave, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko asaba abanyeshuri kuzirikana ayo mateka baharanira kwiga neza.
Yavuze ko kwiga nez ariko guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Niba uri umunyeshuri kwiyubaka ni ukwiga neza, ukurikira amasomo neza, ugatsinda mu buryo bwiza uko niko kwiyubaka. Bizanaheshe ishema umubyeyi umuvandimwe cyangwa inshuti yazize jenoside kubera uko yaremwe.”
Mu gihe cya Jenoside hari imibiri y’abatutsi yajugunywe mu mugezi wa Sebeya no mu kiyaga cya Kivu, umuhengeri ukayitwara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abanyamuryango ba FPR, babaga i Goma babashije gushyingura igera ku 100 ahitwa Kituku ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO