Ku nshuro ya 8 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK: Universite Libre de Kigali), ishami rya Gisenyi, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 638, barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu mashami arimo iry’amategeko, iterambere, iterambere ry’icyaro, imari n’icungamutungo.
Aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi uko ari 638, muri bo abagore ni 297 bangana na 46,6%, na ho abagabo ni 341 bangana na 53,4.
Ibirori bibanjirijwe n’akarasisi k’abanyeshuri bagiye guhabwa impamyabumenyi.
Abantu bageze mu byicaro bararirimba indirimbo yubahiriza igihugu. Hakurikiyeho indirimbo ya ULK, "ULK ngobyi ihekeye u Rwanda".
Umwanya w’isengesho. Madamu Rwigamba Balinda arasengera abitabiriye gahunda z’uyu munsi, arasabira umugisha abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu. Ashima Imana kuba mu ruhande rwabo.
Umuyobozi w’ikirenga wa ULK (Chancellor) Prof Kalisa Mbanda, mu ijambo rye rifungura uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi, avuga ko iyo hataba ubwitange bw’Abanyarwanda, kuba bateraniye hano bitari kubaho. Ashima Rwigamba Balinda kuba yarashinze ULK, ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.
Akemeje avuga ko ibikorwa byiza byinshi biri mu gihugu byagezweho ku bufatanye bw’abayobozi beza ndetse n’abaturage. Ko ULK itazatezuka ku ntego y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari icyivugo cy’Abanyarwanda bose. Avuze ko gutanga ubumenyi budashingiye ku mutimanama n’ububasha bwo kubukoresha aba ari uguta igihe.
Afunguye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku mugaragaro.
Hakurikiyeho ijambo ry’Umuyobozi wa ULK, Dr Sekibibi Ezechiel. Avuze ko ULK yatangiye mu 1996 ariko ishami rya Gisenyi ryatangiye mu 2001. Atangaje ko abanyeshuri barangije muri ULK ubu batanga umusanzu ukomeye mu mirimo inyuranye y’igihugu kandi bashimwa imikorere. 30% b’abayobozi b’uturere barangije muri ULK, 42% mu butabera, Ibigo by’imari n’amabanki hose ubasangamo.
Umwaka ushize ULK yari ifite abakozi bahoraho 418, ariko muri rusange abarimu bahigisha bagera kuri 435. Umwaka ushize ULK yatanze imisoro isaga Miliyari 1,6. Avuze ko Fondation Rwigamba Balinda yishyurira abanyeshuri 2,874. Asabye abanyeshuri bagiye guhabwa impamyabumenyi ko ibyo bakora byose bakwiye kujya babiragiza Imana.
Hakurikiyeho ijambo rya Prof Rwigamba Balinda, Uwashinze kandi akaba na Perezida wa ULK, ashimira Perezida Paul Kagame ubushake n’ubunararibonye ayoboza igihugu ashyira imbere imiyoborere myiza. Avuze kandi ko gahunda y’icyerekezo 2020 yashyizweho na Perezida Kagame imaze kugeza abanyarwanda kuri byinshi.
Avuze ko ubumenyi Abanyarwanda bakeneye ubumenyi busasiwe n’uburere bwiza ndetse n’imico myiza. Akomeje avuga ko kuva ULK yashingwa abanyeshuri bamaze kuyirangizamo mu cyiciro cya Kabiri cya kaminuza bagera ku 19,353 barimo abagore 10,458 n’abagabo 8,895. Akangurira abarangije kudatega amaboko basaba akazi ahubwo bashishikazwe no guhanga umurimo.
Prof Rwigamba Balinda atanze impanuro ku banyeshuri ko kugira ngo imishinga bategura izabagirire akamaro kandi ikagirire n’abandi, ko bagomba Kwiringira Imana kandi bakigirira icyizere mu byo bakora. Abasabye kugendera ku ndangagaciro no kugira ibitekerezo byiza bitsinda ubwoba, amaganya, inzitizi, ibibazo n’ibindi byinshi.
Prof Rwigamba Balinda abasabye kandi kutaba ba nyamwigendaho bagafatanya n’abandi bibumbira mu makoperative, kuko iyo bishyize hamwe bagashinga Sosiyete kubona inguzanyo.
Hakurikiyeho umwanya wo gutanga impamyabumenyi. Habanje abarangije mu icungamutungo. Bose hamwe ni 224, abagore ni 115 bangana na 51.5 na ho abagabo ni 109 ni ukuvuga 48.7%. Imyamyabumenyi zabo ziremejwe.
Hakurikiyeho abarangije mu ishami ry’imari. Bose hamwe ni 222, abagore ni 95 bangana na 42.8%, abagabo ni 127 bangana na 57.2%. Muri aka gashami bane muri bo babonye amanota yo mu rwego rwo hejuru barimo abagabo 3 n’umugore umwe. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.
Hakurikiyeho abarangije mu iterambere ry’icyaro. Bose hamwe ni 53, abagore ni 16 bangana na 30.2, abagabo 37 bangana na 69.8%. Impamyabumenyi zabo ziremewe.
Hakurikiyeho abarangije mu iterambere. Bose hamwe ni 82, abagore 46 ni ukuvuga 56.1%, na ho abagabo ni 36 ni ukuvuga 43.9%. Muri bo abagabo babiri bari mu rwego ruhanitse. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.
Hasoje abarangije mu ishami ry’amategeko. Bose hamwe ni 57, abagore ni 25 ni ukuvuga 43.9%, na ho abagabo ni 32 ni ukuvuga 56.1%. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.
Banyangabose Stephanie, ahawe igihembo ko yahize abandi. Arangije mu ishami ry’imari.
Unguka Bank ihaye igihembo abanyeshuri 4 bahise abandi mu ishami ry’imari, Banyangabose agarutsemo.
Umunyeshuri uhagarariye abandi, ashima ULK n’uwayishinze Prof Rwigamba Balinda, ubumenyi babahaye, kuko batumye bamenya ko imbere h’igihugu ari bo hategereje. Bamenye kandi ko umuyobozi mwiza agira icyerekezo. Avuga ko bagiye gushyira hamwe mu gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kandi ko uyu munsi atari ryo herezo ry’urugendo batangiye bagiye gukomeza kwiyungura ubumenyi. Asabye Minisiteri y’uburezi gufasha ababonye amanota y’ikirenga gukomeza kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Ibirori birahumuje, bati "Imana mwese ibahe umugisha".
Amafoto: Mupenzi Fidel.



















TANGA IGITEKEREZO