00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Lieutenant Habyarimana David wahoze muri FDLR yageze mu Rwanda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 26 April 2017 saa 08:21
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 19 Lieutenant Habyarimana David aba mu barwanyi ba FDLR, yageze mu Rwanda avuga ko arambiwe ubuhanuzi babwiwe imyaka myinshi butuma benshi mu ribo badataha mu Rwanda.

Ubwo yageraga mu karere ka Rubavu ku wa 25 Mata 2017, Lieutenant Habyarimana yaganiriye na IGIHE atangaza ko arambiwe n’ibyerekeranye n’icyizere bahabwa n’ubuhanuzi ko bazataha bagafata ubutegetsi mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko by’umwihariko yaciwe intege no kuba baracitsemo ibice bituma na bo ubwabo batagishyize hamwe kubera inyungu z’abayobozi , ikaba ari yo mpamvu yahisemo gutaha agafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Yagize Ati “Kuva nagera muri FDLR mu 1998 nasanze abayobozi ba FDLR bizera abanyamasengesho bahanurira FDLR bababwira ko igihe cyo gutaha kiri hafi abantu bakomeza gutegereza, njyewe rero ndatashye mu Rwanda bagenzi banjye bahageze mbere bambwiye ko ari amahoro.”

Lieutenant Habyarimana yakomeje avuga ko hari umunyarwanda w’impunzi wavuye Malawi mu mezi abiri ashize agahanurira General de Brigade Ntawunguka Pacifique bakunze kwita Omega amubwira ko bari hafi gutaha.

FDLR yacitsemo ibice bibiri birimo FDLR Foca (Force combatant Abacunguzi) iyobowe na Lieutenant General Mudacumura Sylvestre ushinjwa ibyaha by’intambara byakorewe muri Congo ndetse n’igice cyitandukanije nawe cyitwa CNRD-Ubumwe iyobowe na Lieutenant General Wilson Irategeka.

Lieutenant Habyarimana wageze mu karere ka Rubavu atashye mu karere akomokamo ka Nyabihu, akaba yari amaze imyaka 19 mu mutwe wa FDLR aho yari umuyobozi w’abashinzwe kurinda Col Bernard Rishirabake.

Lieutenant Habyarimana David yatahutse mu Rwanda ngo afatanye n'abandi kubaka igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages