Ibi yabitangarije mu Murenge wa Nyundo ahari hahurijwe abaturage b’imirenge ya Kanama, Nyundo, Rugerero yasigaye inyuma mu kwitabira kwikingiza COVID-19.
Minisitiri Gatabazi yabwiye abaturage ko Leta itazemerera umuntu wanze kwikingiza kujya mu bandi, yemeza ko nta wugomba kurenza itariki ya 31 Ukuboza atarikingiza.
Ati “Ntabwo tuzigera twemerera na busa umuntu wanze kwikingiza kujya mu bandi kugira ngo ajye kuba yabatera ibyago byo kuba bakwandura COVID-19 ariko na none ntabwo tuzatuma umuturage w’Umunyarwanda aguma mu buzima bushobora kuba bwamushyira mu byago kandi dufite inshingano mu buryo bwo kurindira ubuzima bwe. Ubuzima ni ubwawe ariko Leta ifite inshingano yo kugufasha kugira ngo butere imbere.”
“Ni yo ntego dufite, nta muntu ugomba kurenza itariki 31 hano mu Karere ka Rubavu ndetse no mu gihugu hose atarakingirwa kubera ko inkingo zo kubakingira urukingo rwa mbere byibuze zirahari, ntihazagire uwitesha ayo mahirwe.”
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu Guverinoma yashyizeho gahunda yo kubuza abatarikingiza kugera kuri serivisi nyinshi zirimo kugenda mu modoka rusange.
Yasoje aburira ababuza abandi gufata urukingo. Ati "Ariko hari abantu baba bafite ubuyobe bakomoka muri ayo madini bashobora kuba bayobya abaturage. Icyo ngira ngo tubabwire rero ni kimwe, uzafatwa abuza abaturage kujya kwikingiza, bizafatwa ko ari kugumura abaturage, uzafatwa abuza abaturage kujya muri gahunda zibarindira ubuzima, azabihanirwa n’amategeko."
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda 7.611.656 ari bo bamaze gufata doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 5.402.766 bafashe doze zombi, 118.371 bafashe doze ishimangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!