Komite yahagaritswe igizwe n’abantu batandatu bari bakuriwe na Nsengiyumva Jean Martin, wayoboraga iyi koperative kuva mu mpera z’umwaka ushize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, kivuga ko iyi koperative y’ababazi igaragaramo igishoro gihanitse, ariko ifite amadeni agera kuri miliyoni 280Frw.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamuryango ba KOADU kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Munyeshyaka yagejejweho ibibazo ifite, ahanini bishingiye kuri komite yabanje yari ikurikwe na Faustin Mbanjimbere.
We n’abo bayoboranaga baje gufungwa muri Kanama 2017 bakekwaho imikorere mibi, ariko nyuma bakarekurwa, basimburwa na komite yari iyobowe na Nsengiyumva nayo yavanyweho.
Bimwe mu bibazo abanyamuryango bagaragaje harimo imisanzu bagiye batanga ntigere kuri koperative, amafaraga yagiye asohoka adafite inyandiko zigaragaza aho agiye n’aho ubuyobozi bwiganye imikono y’abanyamuryango.
Uwitwa Nkusi Sadro yagize ati “Njyewe Faustin Mbanjimbere yansabye ko naza muri koperative ntanga amadolari ibihumbi bitanu, kuva icyo gihe ntabwo bongeye no kumpamagara na koperative ntabwo inzi.”
Uwamahoro Vestine we yagize ati “Komite yacyuye igihe niyo yatugejeje muri ibi bibazo, Faustin Mbanjimbere yemeje ko dutanga amafaranga yatanzwe tutabizi kuko bagiye bigana imikono yacu.”
Umuyobozi wa RCA Prof Harerimana Jean Bosco, yijeje ko uwajyanye amafaranga y’iyi koperative azakurikiranwa ku bufatanye bwa polisi na RIB.
Yagize ati “Twasanze ifite imicungire n’imiyoborere mibi ku buryo yaba igishoro bakoze, yaba imishinga bakoze, ntabwo birimo kugenda neza ku buryo bitagifitiye abanyamuryango inyungu kandi koperative yakagombye kuba ibyo ikora byose bibaha inyungu.”
“Ahubwo birirwa barwana n’ibibazo birimo imbere, kwishyura amadeni, guhozwa ku nkeke ngo ibagiro rigiye kugurishwa, byumvikane neza uwajyanye amafaranga ntituzamureka, RCA n’izindi nzego tubirimo.”
Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko ibintu by’ubujura bigomba guhagarara, ari nayo mpamvu iyi koperative igiye guhabwa abayobozi bashya.
Yagize ati “Abayobozi bose bagaragayeho ubusembwa bagomba guhagarara, iyi koperative biragaragara ko yakunguka, ntabwo tugomba kwemera ko ihomba. Ndasaba abanyamuryango barimo basezera mubireke, mugumemo, turashyiraho abayobora iyi koperative yunguke, batavuye muri mwe.”
Yavuze ko ibya cyamunara byo baba babyibagiwe kuko bigaragara ko cyaba gishingiye ku buriganya, avuga ko hagiye gushyirwaho abayobozi bashya ba koperative bazabihemberwa.
Bazaba bafite inshingano yo gukurikirana ibibazo byose byaba iby’amafaranga agomba kugaruzwa no kunoza imiyoborere.
Iyi koperative y’ababazi b’inyama ba Rubavu igizwe n’abanyamuryango 92.



















TANGA IGITEKEREZO