Minisitiri yavuze ko leta yiyemeje kwegereza amavuriro abaturage hagamijwe kubarinda gukora ingendo ndende, akaba yizeye ko iyi nyubako izagabanya imfu z’ababyeyi n’abana.
Yagize ati ‘’Iyi ni inyubako nziza nshyashya irimo ibikoresho bishya, twishimiye ibikoresho biri mu ibyariro rishyashya n’ahajya utwana tw’impinja dufite ibibazo ku buryo twizera ko abaganga nibashyiraho umwete serivise zitangwa zigatangwa neza, abarwayi bakakirwa neza, iyi nyubako n’ibikoresho bizagabanya imfu z’abana n’ababyeyi.’’
Iyi nyubako ifite ibitanda bigera ku 100, ikabagira ahari ibikoresho byabugenewe mu kwita ku bana bavuka batagejeje igihe.
Ababyeyi babyariye muri iyi nyubako nshya bemeza ko bahaboneye serivise nziza.
Uwamahoro Gisele ubyariye ku Bitaro bya Gisenyi ubugira kabiri abazwe, yagize ati "Nkurikije aho twabyariye ubushize mu nyubako ya kera n’iy’ubu harimo itandukaniro kuko hano hakozwe neza kandi harimo ibikoresho bigezweho n’ibitanda byiza.’’
Umuyobozi w’ibi bitaro, Lt Col Dr Kanyankore William, yishimiye ko nta Kibazo kizongera kubaho cy’ababyeyi babyiganira mu cyumba.
Yagize ati ‘’Ubusanzwe twakira ababyeyi batarenze 20 ku munsi kandi ababyaye neza barara batashye mu gihe ababazwe bahamara iminsi itanu kandi iyi nyuibako y’ababyeyi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ijana, bivuze ko nta kibazo kizongera kugaragara cy’umwanya muto.’’
Muri ibi bitaro ababyeyi bajyaga binubira ubuke bw’ibitanda kuko hari n’ubwo baryamaga hasi.



















TANGA IGITEKEREZO