Ibikoresho bikunda kwibwa ni insinga z’amashanyarazi n’ibyuma biringaniza umuriro (Transformateur), aho bikekwa ko bijya kugurishwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gituranye n’Akarere ka Rubavu.
Umwe mu baturage witwa Mukamana Jeanne, utuye mu kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu avuga ko abajura barara bazenguruka mu ngo, bakiba ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi.
Yagize ati “Turaryama tukabyuka dusanga insinga bazikase ubundi ukirwanaho ukagura urundi kugira ngo ubashe gucana. N’ejo bibye umuturanyi wanjye nyuma y’uko batwibye Transformateur [icyuma kiringaniza umuriro], bituma tumara icyumweru tudacana ariko batuzaniye indi”.
Umuyobozi Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) ishami rya Rubavu, Igoma Steven, avuga ko nubwo atabasha gutandukanya ibyibwe byose bifite agaciro ka Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati “Sinabasha kubitandukanya ariko ibikoresho bamaze kutwiba bifite agaciro ka Miliyoni 25 mu gihe cy’umwaka ubu bujura butangiye”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko iki kibazo inzego zose zagihagurukiye aho babiri bamaze gufatwa kandi ko n’abatarafatwa bazafatwa.
Yagize ati “Ubu hagaragaye ikibazo cy’abantu biba insinga z’amashanyarazi, ni ikibazo twahagurukiye twese inzego zose ndetse by’umwihariko n’abaturage, ni nayo mpamvu twerekanye bamwe mubafatiwe muri kabine barimo biba insinga”.
Yasabye abaturage kugaragaza uwangiza ibikorwa by’amajyambere kuko ari umwanzi w’igihugu, atanga icyizere ko n’utarafatwa azafatwa.
Col Muhizi Pascal ukuriye brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu na Nyabihu, avuga ko uwiba insinga ari umwanzi w’iterambere, asaba abaturage ubufatanye mu kubarwanya.
Yagize ati “Uyu ni umwanzi w’ibikorwa by’amajyambere ugenda akinjira muri Cabine agakata insinga azana umuriro ucanira abaturage ba Rubavu akayajyana kuyagurisha muri Congo, urusinga rugura ibihumbi birenga 100 akagenda akarugurisha ibihumbi bitatu”.
Mu Karere ka Rubavu hakunze kuvugwa ubujura bwibasira ingo cyangwa kurandura imyaka mu murima, kwiba ibikoresho by’amashanyarazi ni ubujura budasanzwe ndetse bamwe batangiye gufatirwamo.







Ibitekerezo 0