Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bagatuzwa mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu mu Karere ka Rubavu, barimu abari batuye mu ishyamba rya Gishwayi, abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, hamwe n’abimuwe mu musozi wa Rubavu, ntibagira aho bashyingura ababo bapfuye.
Aba baturage batangarije TV1 ko iyo hagize uwabo upfa, bahura ni kibazo gikomeye cyo kubona aho kumushyingura, kuko ngo bibasaba gukora urugendo rurerure, bajya gusaba aho gushyingura mu baturage bafite amasambu.
Bakomeza bavuga ko n’iyo bahabonye ngo nyirisambu abategeka kutagira ikindi bakora kuri iyo mva, haba kuyubakira cyangwa se gushyiraho umusaraba, kuko ngo nyuma yo kuhashyingura akomeza imirimo ye y’ubuhinzi ndetse agahinga no hejuru y’igituro, ku buryo mu gihe gito biba bitoroshye kumenya aho umuntu yashyinguye uwe.
Umwe muri bo yagize ati “Iyo dupfushije nk’umuntu biba ngombwa ko umwikorera ukamujyana mu rubingo no mu misozi ukajya gushaka ahantu wamushyira [...] iyo umuturage aguhaye aho gushyingura bahita bahahinga ibijumba cyangwa ibishyimbo, hashira iminsi ukaba wanakwibagirwa aho washyinguye umuntu wawe.”
Undi ati “Ntabwo umuturage yaguha aho uhamba ngo akwemerere gushyiraho indabo cyangwa kujya gusura aho washyinguye uwawe. Ahita ahatera ibijumba cyangwa insina, nta n’umusaraba bahashyira, ni uguhita bahasanza itaka.”
Aba baturage baravuga ko kutagira irimbi bibahangayikishije cyane, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kugirango muri aka gace haboneke irimbi rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yatangaje ko kuba muri aka gace nta rimbi rusange rihari, ari ikibazo gikomeye, ariko ngo batangiye kukiganiraho n’ubwo bitoroshye kukibonera igisubizo mu bihe bya vuba.
Yagize ati “Icyo ni ikibazo gikomeye, kitakagombye no kuba kiriho nta n’ubwo ari mu murenge wa Rubavu gusa, kuko no mu murenge wa Cyanzarwe nta hantu bashyingura. Ubu rero turimo turiga uburyo hashakwa ahantu iyo mirenge yabona irimbi. Ntabwo nakubwira ngo umunsi uyu n’uyu kuko bisaba ibintu byinshi.”



















TANGA IGITEKEREZO