00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umwarimu akurikiranyweho gukoresha icyemezo gihimbano cy’uko yikingije Covid-19

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 December 2021 saa 08:25
Yasuwe :

Polisi yerekanye umugabo ukomoka mu Murenge wa Bugeshi ushinjwa gukoresha icyangombwa cy’igihimbano cyerekana ko yakingiwe Covid-19 kugira ngo abashe gutaha ubukwe.

Uyu mugabo Polisi yamwerekanye kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza. Na we ubwe yemera icyaha cy’uko yakoreshaga ikarita yerekana ko yikingije kandi atari byo.

Ati "Ndi hano kubera ko nakoze ikosa ryo kugura ikarita yo kwikingiza itemewe kugira ngo nemererwe kwinjira mu bukwe, ikarita nayiguze amafaranga 1000 i Musanze muri Nzeri, ubwo nari ngiye mu bukwe."

Uyu mugabo usanzwe ari umwarimu yakoreshaga iyi karita mu buryo bwo kugira ngo agaragarize ishuri yigishaho ko yikingije, uretse ko ubuyobozi bwaryo bwagize ikibazo ku buziranenge bw’iyo karita.

CIP Twizere Karekezi Bonaventure avuga ko dosiye y’uyu mugabo igiye gukorwa igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ati "Dosiye ye igiye gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha, tuributsa abaturage ko nubwo amabwiriza ya Leta asaba ko abantu bagomba kwerekana ko bikingije COVID-19 kugira ngo bahabwe serivisi, ntibivuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana kuko abazabikora bazahanwa.”

Yakanguriye abaturage batarikingiza kubyitabira bakikingiza ndetse bakubahiriza ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu gitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda, mu ngingo ya 276, hagaragaza ko umuntu wese ufashwe afite cyangwa yakoresheje ibyangombwa bihimbano, ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Uyu mugabo akurikiranyweho gukoresha icyangombwa cy'igihimbano kigaragaza ko yikingije Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages