00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: RCA yahumurije abanyamuryango ba Koperative Koadu nyuma y’irekurwa ry’abayobozi bayo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 August 2019 saa 08:21
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) bwahaye ihumure abanyamuryango ba Koperative Koadu ifite ibagiro rya Rutagara, bubizeza ko bazarenganurwa kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko n’ubutabera bukora neza.

Ni ibyatangajwe nyuma y’uko abanyamuryango ba Koadu batishimiye irekurwa rya ba rwiyemezamirimo na noteri bari bakurikiranyweho inyandiko mpimbano.

Perezida wa Koperative Koadu, Musabyimana Nyarubisi Bertin, yavuze ko batishimiye irekurwa rya ba rwiyemezamirimo na noteri bafunguwe.

Yagize ati “Dufite imbogamizi nuko tubona urubanza rucibwa kubera ibyemezo bifatwa biba bibogamye nko kubona ba rwiyemezamirimo na noteri barafunguwe kandi aribo shingiro ry’ikibazo hanyuma urukiko rugafunga abahoze ari abayobozi kubera gusinyira abanyamuryango bataje mu nama rubashinja amafaranga y’insimburamubyizi hanyuma ukirengagiza icyari kigenderewe ko ari ukwemeza miliyoni 260 Frw.’’

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda, Prof Harerimana Jean Bosco, yavuze ko barimo gukurikirana urubanza kugira ngo hatazagira umuturage urengana.

Yagize ati “Ubu turimo gukurikirana niba iyi koperative irimo kubona ubutabera bukwiye kandi tuzi ko ubutabera butazarenganya abanyamuryango ba Koadu. Dukurikirana urubanza umunsi ku wundi ngo hato hatazamo akarengane. Ntacyo tunenga ubutabera kuko burigenga ariko bariya bantu bari kuburana bafunze kuko bishobora kugira ingaruka ku rubanza.’’

Yakomeje ahumuriza abanyamuryango kuko urubanza na we ubwe arukurikirana.

Ati “Turasaba rero inzego zose iki kibazo kukigira icyabo tugafatanya twese ntihazagire umunyamuryango wa Koadu urengana hejuru y’amanyanga n’ubujura bwakozwe. Abanyamuryango bahumure uko urubanza rubaye mba mfite umuntu mu rukiko nta na rimwe tuzemera ko umunyamuryango wahisemo gushora imari anyuze muri koperative abihomberamo.’’

Tariki 13 kanama 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwemeje ifungwa ry’agateganyo kuri Mbanjimbere Faustin wahoze ayobora Koadu na Rwango Jean Claude wari umunyamabanga wayo.

Mu iburanisha ryabo, Urukiko rwategetse ko abandi bantu barindwi barimo rwiyemezamirimo Nzabandora Théogène na Hakizimana Hassan na notaire w’Umurenge wa Rubavu ukekwaho kwemeza inyandiko mpimbano bazaburana bari hanze.

Aba batawe muri yombi bashinjwa uruhare mu guhimba inyandiko mpimbano yemezaga umwenda wa miliyoni 435 Frw, bakaba baragiye bigana imikono y’abanyamuryango.

Koperative KOADU yashinzwe mu 2009, igamije gukora ububazi bw’inka. Mu 2012 ni bwo yatangiye kubaka ibagiro ryagombaga kurangira mu 2015 biza kugaragaramo ibibazo ku buryo mu 2016 ari bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) yahagaritse komite yayiyoboraga nyuma yo gutahura uburiganya mu masoko yatangwaga mu myubakire y’ibagiro.

RCA yahumurije abanyamuryango ba Koperative Koadu y'i Rubavu nyuma y’ifungwa ry’abayobozi bayo
Ibagiro rya Rutagara niryo ryateje ikibazo kubera imicungire yaryo
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda, Prof Harerimana Jean Bosco, yavuze ko akurikirana urubanza ngo hatazagira urengana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages