Iri bagiro ryuzuye ritwaye amafaranga miliyoni 372 Frw ubuyobozi buza kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo y’imirimo y’inyongera ya Miliyoni 450 biteza imanza zigiye kurangira ibagiro rigurishijwe.
Mukanoheri Beatha umunyamuryango w’iyi koperative avuga ko bishyize hamwe kugira ngo biteze imbere akababazwa no kubona amafaranga bashoye agiye gushya.
Ati “Twishyize hamwe turi abantu 92 turirya turimara dushora amafaranga dushyigira gahunda ya leta yo kwishyira hamwe mu makoperative kugira ngo twiteze imbere”.
Yakomeje agira ati “Nkanjye natanze miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 ariko ndabona arimo agenda arigita kubera akarengane. Ubuyobozi burabizi none ikigo twubatse kiri ku isoko leta y’ubumwe nidutabare’’
Umuyobozi wa Koperative KOADU (Koperative Dukunde Umurimo) Musabyimana Nyarubisi Bertin, icuruza inyama, buvuga ko hari akarengane bagiriwe na komite nyobozi zababanjirije.
Ati “Ibagiro ryarangiye kubakwa muri 2014 bararitumurikira, muri 2015 nibwo ubuyobozi bwariho bwagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo y’imirimo y’inyongera ya miliyoni 450 kandi ibagiro ryaruzuye bakoresha uburiganya basinyira abanyamuryango ko bemeye kwishyura. Turasaba ko inzego zibishinzwe zaturenganura”.
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco, avuga ntako batagize kugira ngo iki kibazo gikemuka agasaba inzego zibishinzwe kurenganura abanyamuryango.
Ati “Ibyo bigo byagiye bigirana amasezerano atazwi n’abanyamuryango zikayagirana n’abayobozi nuko abo bayobozi twirukanye bakaza ari abatangabuhamya mu rubanza kandi ntabwo byemewe, twebwe ikibazo aho twagombaga kukigeza twarabikoze icyo twasaba ni ubuvugizi bwo gutuma abanyamuryango batarenganwa”.
“Ubugenzuzi twakoze bwatumye abayoboye koperative bafungwa kuko byagaragaye ko hari n’amafaranga banyereje ariko twanabaregeye gusinya amasezerano abanyamuryango batabyemeye n’ayo mafaranga yose nibo twayashyiragaho kuko abo bayobozi usanga ari nabo ba nyiri ibyo bigo byubatse isoko ariko nyuma barafunguwe turasaba inzego z’ubutabera ko zabafasha”.
Taliki 27 Kanama 2017 nibwo Faustin Mbanjimbere wari Perezida w’iyi koperative, Theophile Ndagijimana , Jean Claude Rwango na Justin Uwimana Nyagahunde, bose bari abayobozi ba komite ngenzuramikorere ba Koperative, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo wa koperative ungana na miliyoni 29.
Taliki 28 kanama 2018 nibwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yahagaritse abayobozi ba Koperative y’ababazi b’inyama (KOADU) nyuma y’imicungire mibi yayiranze kugeza ubwo byavugwaga ko yenda gutezwa cyamunara.
Komite yahagaritswe igizwe n’abantu batandatu bari bakuriwe na Nsengiyumva Jean Martin, wayoboraga iyi koperative.



















TANGA IGITEKEREZO