Icyo gikorwa cyo kuremera iyi miryango cyabimburiwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kanzenze ahashyinguye imibiri 8890 y’abazize Jenoside, RSSB ikaba yarahatanze ibihumbi 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gusigasira urwibutso.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Dr. Ufitikirezi Daniel yavuze ko gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba Kanzeze byatewe n’amateka y’umwihariko yaharanze arimo kuba ari hamwe mu hageragerejwe Jenoside kuva mu 1990.
Yagize ati ” Amateka yihariye yaranze Bigogwe ari ku isonga mu byatumye tubasura kuba harageragerejwe Jenoside birumvikana ko imbaga itabarika y’Abatutsi kimwe n’ahandi mu gihugu yishwe byateguwe.“
Ufitikirezi yabwiye Abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Kabare ko uwabuze uwe ntacyo wamuha ngo kimusimbure, abasaba gukomeza guharanira kubaho neza bubaka ejo hazaza.
Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside, Ruzibiza Yohana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagarute ku mateka yaranze icyahoze ari Komine Mutura ahageragerezwaga uburyo Jenoside izakorwamo.
Yavuze ko Habyarimana akigera ku butegetsi mu 1973, Abatutsi batwikiwe ibyabo, Ruzibiza wari ufite imyaka 9 yemeza ko abyibuka neza.
Yavuze ko Jenoside yatangiye kugeragezwa muri ako gace mu 1990 igakomeza kugera mu 1994. Mu 1992, Ndabarinze Faustin wari Burugumesitiri yasimbujwe Bakiye Jean Berchmas, azira kuba yarashatse umututsikazi bakavuga ko atari bubashe gushyira umugambi mu bikorwa wo kumara abo bafitanye igihango.
Umuhango wo gusura no kuremera Abarokotse Jenoside witabiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Kaduhoza Mari Jeanne na Dr. Bideri Diogène, Umunyamategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO