Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abakozi ba RSSB bifatanyije n’abatuye Akarere ka Rubavu mu muganda ngarukakwezi wabereye mu murenge wa Rugerero, aho batangije igikorwa cyo kubaka inzu eshatu zagenewe abatishoboye.
Mu biganiro n’abaturage nyuma y’Umuganda, Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi muri RSSB, Mugabo Emmanuel, yabwiye abaturage ko atari ubwa mbere bakoranye, abizeza ubufatanye mu kubakira imiryango ikennye isigaye.
Ati “Gahunda yacu ni uko umuturage agira ubuzima bwiza kubera mituweli nyuma y’ubuzima bwiza akiteganyiriza izabukuru muri Ejo Heza.”
“Murabizi neza ko ubufatanye bwacu n’akarere ka Rubavu si ubwa vuba, murabizi ko twagize uruhare mu kubakira imiryango 148 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batujwe, ninayo mpamvu tugiye kwisakasaka kugirango tugire uruhare muri iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, anashimira ubufatanye bwa RSSB.
Ati “Murabizi ko igihe cyo gutanga mituweli cyegereje, nabasabaga gutangira kwitegura mwizigamira amafaranga kugirango igihe nikigera muzabashe guhita mwivuza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko mu karere kose habarurwa ingo 415 zikeneye gutuzwa, hakaba harimo kubakwa inzu 210, izisigaye akaba arizo RSSB yabemereyeho ubufasha.



















TANGA IGITEKEREZO