Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena 2015, Sheikh Bahame Hassan yongeye gusaba Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kumurekura akaburana ari hanze, kuko asanga nta mpamvu ikomeye yatuma akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa ryamaze no gukorwa.
Ubwo yongeraga kugera imbere y’Urukiko ngo urubanza aregwamo hamwe na Kayitesi Judith wari Noteri w’Akarere ka Rubavu, rutangire kuburanishwa mu mizi, Sheikh Bahame wari witeguye kuburana hamwe n’abamwunganira, yamenyeshejwe ko uwo baregwa hamwe arwaye bityo urubanza rukaba rusubikwa.
Sheikh Bahame n’abamwunganira, bahise basaba urukiko kumurekura akaburana ari hanze, kuko asanga nta mpamvu ikomeye yatuma akomeza gufungwa.
Nyuma yo kumva ubusabe bwe, Umucamanza yahise atangaza ko bugiye gusuzumwa, kuwa gatatu tariki ya 3 Kamena, akazamenyeshwa umwanzuro.
Kuwa Kane tariki ya 02 Werurwe 2015 ni bwo Sheikh Bahame Hassan yahawe igifungo cy’agateganyo mu gihe Kayitesi baregwa hamwe we yarekuwe ngo aburane ari hanze bitewe n’uko yari atwite kandi akuriwe, ndetse ubu akaba yarabyaye abazwe.
Bombi uko aru babiri bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa, ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000Frws) yatswe Adrienne Mukamitali kugira ngo abashe guhabwa ikibanza cyo kubakamo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Kuva yafatwa muri Werurwe 2015, Sheikh Bahame yahakanye ibyaha byose aregwa mu gihe Kayitesi Judith, we yemeraga icyaha cya ruswa bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO