00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: U Rwanda rwasubije RDC umupolisi wafashwe yarenze umupaka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 August 2017 saa 01:58
Yasuwe :

U Rwanda rwasubije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umupolisi wabo ufite ipeti rya Sgt Majoro wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yarenze imbibi aho yemeje ko yari yataye ubwenge akisanga yambutse.

Umupolisi wa Congo witwa Nemegabe Ndosa Paul w’imyaka 36 wabarizwaga mu Unité ya polisi ya Congo ishinzwe umupaka(Police des frontiers) mu mujyi wa Goma ku ruhande rwegereye umupaka w’u Rwanda yafashwe ku wa 26 Kanama 2017 ahagana mu masaha ya saa yine z’amanywa mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi aho ngo yabuze ubwenge akagwa hasi aho akangukiye akabyutswa bamubwira ko yarenze umupaka.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Kanamugire Theobald yemeje aya makuru yavuze ko yasubijwe iwabo kubera imikoranire myiza iri hagati ya polisi y’ibihugu byombi kandi ko atari uwa mbere bibaye mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “Uyu mupolisi wasubijwe muri Congo yafashwe yataye umutwe atazi ko yarenze aho yemerewe kuba ari ku butaka bwabo mu burinzi bwabo, ubwo kuko twabonaga afite ikibazo twamujyanye kwa muganga kumuvuza tubonye agaruye imbaraga dusaba ubuyobozi bwabo kuba baza kumufata bakamusubizayo, nta gikoresho yari afite.”

CIP Kanamugire akomeza avuga ko mu myaka ibiri ishize hamaze gufatwa abapolisi bagera kuri babiri aho kubera imikoranire myiza bahita babahererekanya ku bufatanye n’ishami ry’ingabo z’umuryango wa CIRGL zishinzwe kugenzura umutekano ku mupaka (EJVM).

Sgt Maj Namegabe Ndosa Jean Paul yagize ati “Nsanzwe mfite ikibazo cyo mu mutwe nigeze no kujya kwivuza bansaba amadorali 20 ngo banyuze mu cyuma ndayabura,nagiye kumva numva mu mutwe birahindutse sinzi uko nisanze ku butaka bw’u Rwanda. Ndashimira polisi y’u Rwanda yamfashe neza banjyanye no kwa muganga baramvuza.”

Maj Said Lubuva wari uhagarariye itsinda rya EJVM yashimye ubushake n’imikoranire ya polisi y’u Rwanda asaba ko yakomeza.

Polisi y'u Rwanda iya DRC n'ingabo zibungabunga umupaka w'ibihugu byombi mu muhango wo guhererekanya umupolisi wafashwe yarenze umupaka
Umupolisi washyikirijwe DRC nyuma yo kurenga umupaka agafatwa na Polisi y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .