Igenzura RCA yakoze ryagaragaje ko amwe mu makoperative y’abamotari agize iri huriro yakoraga uko yishakiye, rimwe na rimwe ntihabeho kubahiriza amategeko agenga amakoperative nko gutanga imisanzu n’ibindi. Ariko iryo genzura ryagiye kuba bitewe na miliyoni zirenga 12 z’amafaranga y’u Rwanda zaburiwe irengero
Mukakiramba Christine ushinzwe ubugenzuzi bw’amakoperative muri RCA, yavuze ko ikigamijwe kwari ukugira ngo amakoperative akore neza yungukira abanyamuryango n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Muri iri huriro harimo kutubahiriza iteko rigenga amakoperative nk’uko bikwiye. Ikigaragara ni uko ubugenzuzi bakorewe na RCA bwagaragaje ko amafaranga yagiye akusanywa ntabwo yagiye agezwa ku makonti ariko baniyemeje ko ayo mafaranga bazayagarura akaza akaba umutungo wa rusange kuko koperative iberaho abanyamuryango, inyungu ikaboneka kuri bose ntibereho umuntu akore ashyira mu mufuka iby’abandi.”
Ihuriro ry’abamotari muri Rubavu rivugwaho kunyereza umutungo, ryanavuzweho kutubahiriza manda ku bayobozi bwegujwe nyuma yo kugera ku bikorwa birimo inyubako ya miliyoni 52 Frw zaturutse ku misanzu y’amakoperative 12 y’abamotari.
Nyuma yo kwegura kw’aba bayobozi hashyizweho ubuyobozi bw’inzibacyuho bugiye gutegura amatora mu minsi icumi iri mbere.



















TANGA IGITEKEREZO