Car Free Zone ni gahunda yo gufungwa imwe mu mihanda igaharirwa ibikorwa by’imyidagaduro mu mpera z’icyumweru. Abanya-Kigali bazi uko weekend ya Gisimenti na Biryogo iba inurira.
Mu gihe abacuruzi n’abanyabirori bari babukereye, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko Car Free Zone itaza kubaho mu mpera z’iki cyumweru kubera impamvu zo kuba bamwe mu bayitabiriye baraburaga ubwiherero.
Ubuyobozi butangaza ko hari ibigiye guhinduka bagendeye ku masomo babonye. Uretse ubwiherero hagaragajwe n’ikibazo cy’urusaku rubangamira amavuriro yigenga akikije isoko rya Gisenyi.
Abacuruzi bavuga ko bahombejwe no kuba igikorwa cyasubitswe ku munota wa nyuma kuko hari amafaranga bari bakoresheje mu kwitegura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, avuga ko hari ibibazo byagaragaye nk’imbogamizi harimo kubura ubwiherero ariko ko iyi gahunda idasubitswe burundu ahubwo hari ibikiri kubanza kunozwa.
Ati “Hari bimwe mu byagombaga kwitabwaho tugendeye ku byo abitabiriye Car Free Zone yabanje batugejejeho, aho ubwiherero bwabaye ikibazo gikomeye cyane kuri ubu tukaba turimo gushaka ahantu tubushyira.”
Yakomeje agira ati “Habaye ikibazo cy’abarwayi babangamiwe bari kwa muganga ku buryo kuri ubu turimo gusuzuma inzira zindi twakoresha’’.
Akomeza avuga ko hari izindi gahunda z’imikino ku buryo byari bigoye kubona inzego z’umutekano zagombaga kubafasha gucunga umutekano w’abagombaga kwitabira iki gikorwa.
Kambogo asoza yihanganisha abari biteze iyi gahunda kuko izakomeza kandi ikazajya ishingira ku bihe abikorera bumvikanye n’ubuyobozi kandi bitagize izindi gahunda zisanzwe bibangamira.
Car Free Zone mu karere ka Rubavu yatangiye kuwa 15 Nyakanga 2022 ariko aho yabereye wasangaga abayitabiriye bagiye bihagarika ku bikuta no mu muhanda bikaba byarateje umwanda.
Kuri ubu abari biteguye kwidagadura barimo kwerekeza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!