Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, kivuga ko gishaka guha amashanyarazi imirenge ya Cyanzarwe, Rugerero na Rubavu, ariko abaturage basabwe kubanza gukuraho ibikorwa biri munsi y’insinga zizana umuriro mu gace kabo nk’ishyamba cyangwa intoki, mbere y’uko hashyirwaho inzinga zigera ku nzu zabo.
Abatuye umurenge wa Cyanzarwe bemeye kubikora nta ngurane, ariko abatuye mu tugari two mu mirenge ya Rugerero na Rubavu bo ntibahita babyumva.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bo mu Murenge wa Cyanzarwe bavuga ko batanze amasambu yabo ngo anyuzwemo amapoto nta ngurane bakabikora ndetse hashize amezi atandatu batemye ibikorwa byari bihari, ariko ntibarahabwa amashanyarazi.
Uwitwa Habimana Claude yagize ati “Haba inama twabaza bakatubwira ngo mutegereze, bakaduha icyumweru, n’ejobundi badusabye gutema insina zacu aho umuriro uca turabikora ariko twarahebye twatanze amasambu yacu bayanyuzamo amapoto ariko n’ibyo bemeye ntibabikoze.”
Nshimiyimana Mawazo we yakomeje agira ati “Badutemesheje intoki zacu none twarahebye, inzu zacu twaraziteguye ariko kuduha umuriro byaranze rwose ntituzi icyo tuzira.”
Umuyobozi wa REG mu karere ka Rubavu, Igooma Stephen, avuga ko impamvu abo baturage batinze kubona amashanyarazi ari uko Akarere katarakemura ikibazo cy’ingurane y’ubutaka bunyuzwaho umuyoboro w’amashanyarazi kitarakemurwa mu mirenge azacamo.
Ati “Akarere kagombaga gutanga inzira y’aho azanyura, batubwiye ko igomba kuboneka ndetse aho byagombaga kunyura mu butaka bw’abaturage, Akarere kagombaga kubitunganya kugira ngo tubone inzira. Uruhande rwacu rwarakozwe, imiyoboro twarayikoze n’ama ‘Cash Power’ arahari n’abatarayabona twayabaha.”
“Igisigaye ni ukugira ngo tube twabona inzira amashanyarazi agere ku baturage, kuko hari aho usanga harimo ibiti hamwe na hamwe ugasanga intoki nazo zigomba kuvamo. Kuba bimaze iyi minsi ni uko hari ibyo Akarere katakoze byatumye bidindira kandi ntitwanga umuriro igice kuko tugomba kuwubahera rimwe mu mirenge itatu.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, we yavuze ko abaturage bafite ubutaka buzanyuramo uwo muyoboro bemeye kubutanga nta ngurane basabye, hakaba hasigaye ko baturage bose babyumva kimwe.
Yagize ati “Hari ubwumvikane twagiranye na REG kugira ngo abaturage babone amashanyarazi nta mafaranga y’ingurane agenewe ibikorwa nk’ibi by’umuriro bahawe, kuko bakeneye amashanyarazi.”
“Hari uruhare rwabo harimo gutanga aho ibikorwa binyura bigera ahagenewe amashanyarazi. Barabyemeye, igisigaye ni ukugirango ibyo bemeye bishyirwe mu mpapuro.”
Yavuze ko abenshi muri abo baturage bemeye gukuraho ibikorwabo birimo imirima y’intoki, ku buryo bikozwe neza abaturage bagakuraho ibiri mu nzira y’amashanyarazi, bayagezwaho mu gihe kitarenze icyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO