Inzego z’ibanze zatangaje ko uyu mubyeyi wo mu Kagari Rusura, Umudugudu wa Cyamabuye, yatahuwe nyuma yo kumererwa nabi akajya ku mujyanama w’ubuzima wari usanzwe azi ko atwite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Uwimana Epimaque, yatangarije IGIHE ati "Uyu mudamu yari asanzwe atwite noneho arabyara mu ijoro ryakeye umwana amukata ijosi, nuko ajya kureba umujyanama w’ubuzima arimo kurira amubaza aho inda yagiye ntiyamusubiza, yiyambaza ubuyobozi, tumubajije aho umwana ari avuga ko yamutaye mu musarane turacukura turaheba; tugiye mu nzu dusanga umurambo w’umwana mu kadobo.’"
Yakomeje avuga ko byatunguranye kuko uyu mugore yari umuturage usanzwe abana n’umwana yari asanganywe. Nta mugabo yagiraga.
Uyu mugore wari umerewe nabi yajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi.



















TANGA IGITEKEREZO