00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umubyeyi yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 August 2017 saa 09:54
Yasuwe :

Ahorinyuze Pelagie wari utuye mu Karere ka Rubavu yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari agiye gucukura itaka ahazwi nko mu Bisizi ahita yitaba Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017, ahagana saa mbili, nibwo uyu mubyeyi w’abana batandatu yagwiriwe n’ikirombe aho yacukuraga itaka mu Mudugudu wa Bisizi mu Kagari ka Rukoko, mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré, yatangarije IGIHE ko uyu mubyeyi akimara kugwirwa n’itaka abari aho hafi bahise batabaza ariko ntibyagira icyo bitanga.

Yagize ati “Uyu mubyeyi yagwiriwe n’ikirombe aho yacuraga itaka mu Murenge wa Cyanzarwe bihana imbibi (n’uwa Rubavu). Abari hafi aho bagerageje kumukuramo bamugeraho basanga yashizemo umwuka.”

Ahorinyuze wari ufite imyaka 41, ukomoka i Kayove mu Karere ka Rutsiro, yahise ashyingurwa kuri uyu munsi mu Murenge wa Rubavu aho yari atuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages