Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 42 yamenyekanye ahagana saa tatu z’ijoro ariko icyamuteye kwiyahura ntikiratangazwa gusa harakekwa ko byaba bifitanye isano n’agahinda yatewe n’umugore we wamutaye.
Habanabashaka wakomokaga mu Murenge wa Jomba muri Nyabihu yari amaze amezi abiri atandukanye n’umugore we wamutaye akajyana n’abana batatu bari bafitanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Mbarushimana Honoré, yatangarije IGIHE ko amakuru y’urupfu rwe bayamenye ndetse bagahita bayageza ku nzego z’umutekano.
Yagize ati “Uyu mugabo Habanabashaka Jean Bosco twamenye ko yiyahuye akoresheje umugozi mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Yibanaga mu nzu wenyine kuko umugore we yamutaye, akanajyana abana.”
Yakomeje avuga ko bikekwa ko icyamuteye kwiyahura ari agahinda yatewe no kuba wenyine. Yagize ati “Ku munsi w’ejo mbere yuko yiyahura yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu aramubwira ngo ubuzima buramurambiye ngo birutwa no gupfa.”
Umurambo wa Habanabashaka wahise ujyanwa na Polisi ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.
Inkuru z’abiyahura n’abapfa bishwe muri Rubavu zikomeje kwiyongera kuko nko mu kwezi gushize hagaragaye abagera kuri batatu barimo umukecuru witwa Nyirabahizi Gaudence wishwe atewe icyuma; Mutuyimana Marie Claire uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko wishwe akajugunywa mu ishyamba rya Mudende n’undi mugore wo mu Murenge wa Kanzenze wishwe akaswe ijosi.



















TANGA IGITEKEREZO