00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugabo wari ukurikiranyweho kwica umugore we yarashwe ashaka gutoroka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 August 2019 saa 11:26
Yasuwe :

Mahangayiko Hussein wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu wari akurikiranyweho kwica umugore we amutemye, kuri uyu wa Gatanu yarashwe na Polisi ahita apfa ubwo yageragezaga gutoroka.

Uyu mugabo n’umugore babanaga batarasezeranye kuko yari umugore wa kabiri. Gusa baje gushwana, biba ngombwa ko ubuyobozi bubagabanya imitungo bari bafitanye, kuko banabyaranye abana batanu.

Mu kubagabanya imitungo, umurima w’ibisheke bari bafite wahawe umugore, umugabo ngo amubwira ko atazigera abisarura.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3o Kanama 2019 ngo uyu mugore yagiye mu murima kugira ngo arebe uko yashaka undi mukiliya, umugabo amusangamo amwiciramo amutemesheje umuhoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubwo uwo mugabo yari agiye gufungwa yashatse gutoroka, ahita araswa.

Ati “Ejo mu masaha ya saa kumi n’imwe bamuzanye gufungwa bageze mu Murenge wa Rugerero arasimbuka anyura mu maguru y’umupolisi, noneho umupolisi amurasa agira ngo amuce intege aramukomeretsa, bamushyira mu modoka kugira ngo bamujyane kwa muganga ni uko apfa bataragerayo.”

Yakomeje avuga ko “Ubu abana basigaye ari ikibazo ku miryango nayo ubu igiye kuryana, turasaba abaturage kubahiriza amategeko aho kwiha ubutabera, n’abaturanyi bajye batanga amakuru hakiri kare aho guhishira ibibazo nubwo aba ari bito ariko amakimbirane avamo ibibazo nk’ibi.”

Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, bitabaye ngombwa ko hazamo kwicana.

Inkuru bifitanye isano: Rubavu: Umugabo yishe umugore we amuhoye umurima w’ibisheke


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .