Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngugo Akagari ka Byahi Umurenge wa Rubavu.
Umwe mubo mu muryango we yavuze ko babajwe n’uko asize abana barindwi bose bakeneye kwitabwaho.
Ati “Nyakwigendera yari yarasezerewe mu ngabo, ariko asigaye akora akazi ko gukura amabuye ngo abesheho umuryango we, akaba apfuye yishwe n’ibuye ryamugwiriye. Asize umugore n’abana barindwi bose bakeneye kwitabwaho.”
Rwema Bienvenue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi yavuze ko uyu muturage yari asanzwe atunzwe no gukura amabuye.
Ati “Ku masaha ya saa Cyenda twakiriye amakuru y’uko umuturage witwa Manizabayo agwiriwe n’ibuye yacukuraga. Yari asanzwe akora akazi ko gukura amabuye, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Karukogo ho mu Kagari ka Rukoko.”
Rwema yakomeje avuga ko inzego z’Ubuyobozi zigiye kugera aho iyi mpanuka yabereye kugira ngo babashe guhumuriza abaturage
Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko nyakwigendera yarikumwe na mugenzi we munsi yaryo birangira umwe avuyemo rimukomeretsa ku gatsinsino undi rigwa ataravamo birangira yitabye Imana.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!