Niyobuhungiro w’imyaka 36 w’umunye-Congo, yarasiwe mu mudugudu wa Rutagara, Akagari Rukoko, umurenge wa Rubavu mu ishyamba muri metero ebyiri ugana ku mbibi zitandukanya u Rwanda na RDC. Yahise apfa.
Yarashwe ku isaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuwa Gatanu ndetse n’inka yari ashoreye iraraswa irapfa.
Mu byo Niyobuhungiro yasanganywe mu mufuka harimo amafoto ndetse n’icyemezo cy’inkwano cyo mu karere ka Nyabihu, ubuyobozi bukaba burimo kuvugana ngo hamenyekane umwirondoro we umuryango we ubashe kumushyingura.
Ahantu yarasiwe hari inzira zitemewe zinjira mu gihugu, zikunze gukoreshwa n’abashaka guhungabanya umutekano ariko abaturage bagakunda kuzinyuzamo magendu akenshi bagakubitana n’inzego z’umutekano.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bwagiranye inama n’abaturage bubasaba kwirinda gukoresha inzira zitemewe bambuka bajya mu gihugu cy’abaturanyi dore ko muri iyi minsi imipaka ifunze.
Ni inama yayobowe na Col Ngarambe David Bukenya uyobora Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier.
DPC Kabandana yavuze ko ’’aba barimo kurasirwa hano imyumvire iba yabaye mike, umuntu ukora ibitemewe namwe aba abateza ibibazo, ingamba zashyizwe mu kwirinda ntabwo tuzasubira inyuma kuko ni inyungu zacu twese iyo hajemo abatuvangira uruhare runini ni urwanyu mwakabaye mwaratubwiye mbere’’.
Yakomeje abasaba ubufasha bakurikiza amabwiriza bahawe kuko inzego ziba zibashakira ibyiza.
Col Ngarambe yabwiye abaturage ko kwambuka umupaka nijoro banyura mu nzira zitemewe ari nko ‘kumanika umugozi ukiyahura’.
Ati “Ku manywa yagufata akaguha inzego zibishinzwe ariko nijoro murabizi ko hari FDLR, mu nshingano afite ni ukurinda umwanzi watera igihugu wowe kuza nijoro atakureba atazi ibyo witwaje, uba wishyira mu mugozi udashobora kuvamo. Mumenye ko bafite imbunda zirimo amasasu nanjye ubayobora sinjya mpaza bwije’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Olivier Ruhamyambuga, yabwiye abaturage ati “Ntibyumvikana ukuntu umuturage agenda akinjira mu birindiro by’ingabo ashoreye amatungo, mubyamagane munabirwanye ikibabaje ni ukuntu yavuye hano mumureba akagenda akagera hariya”.
Yashoje asaba ubuyobozi gushyiramo ingufu bakarwanya magendu zica muri ariya mayira kuko leta ntacyo idakorera abaturage.
Mu Ukwakira 2019 ni bwo umuturage witwa Bizimungu Thomas yarashwe agerageza kunyura mu nzira zitemewe zinjira mu gihugu, zikunze gukoreshwa n’abashaka guhungabanya umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!