Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Tuyishime Jean Bosco yemeje aya makuru, avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane.
Yagize ati “Yatemye umugore we akoresheje ishoka aramuhitana, atera icyuma mu mutwe umwana wabo agirango amwice atazatanga amakuru, ahita atoroka. Turabona byatewe n’amakimbirane bari basanzwe bafitanye, bakundaga kurwana no kuwa Kabiri twari twabasuye tubasaba ko batakomeza kurwana, bari babyemeye.”
Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bukorana inama n’abaturage buhumuriza inshuti n’imiryango kubera ubwo bwicanyi bwabaye.
Tuyishime yavuze ko mu gukurikirana baje kubona indangamuntu y’uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yayitaye mu ishyamba bikekwa ko yahageze ahunga, ubu umwana akaba arwariye mu Bitaro bya Gisenyi.
























TANGA IGITEKEREZO