Uwo mugabo yasize yanditse ubutumwa busezera aho yavugaga ko yigendeye kubera uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’umuryango we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yemeje aya makuru.
Ati “Akomoka i Muhanga. Mu butumwa yandikiye aho yari acumbitse yagaragazaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’umuryango. Ubu umurambo wagejejwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe nubwo bikekwa ko yiyahuye’’.
Yakomeje asaba abaturage bafite ibibazo ko bagana ubuyobozi bakagirwa inama n’abafite ubukene bafashwa aho kwiyahura.
Amakuru aturuka aho yari atuye avuga ko nyuma yo kubona ubutumwa bwe asezera akagaragaza ko ibyo yari atunze abisigiye umusore wari inshuti ye, bamushakishije bikarangira bamusanze mu giti yimanitse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!