Byabereye mu Mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Mahoko, Umurenge wa Kanama mu ijoro ryakeye.
Abaturanyi bavuze ko bumvise induru bagatabara bagasanga umwana yamaze gushiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, yahamije aya makuru avuga ko uwo mugore ucyekwaho icyaha yashyikirijwe Ubugenzacyaha.
Ati “Ni byo koko uyu mugore ari mu maboko y’Ubugenzacyaha arakekwaho kwihekura akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama.”
Amakuru avuga ko uwo mugore yagerageje inshuro zirenga imwe kugirira nabi umwana kandi akaba yarashyikirizwaga Polisi agafungwa ariko nyuma y’igihe gito agahita arekurwa.
Ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko ubwicanyi buturutse ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!