00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu : Mushimiyimana arasaba imbabazi ko yabeshye kubyara igisimba (yahinduwe)

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 27 May 2013 saa 11:35
Yasuwe :

Nyuma yaho amakuru yari amaze gusakara hirya no hino ko Mushimiyimana Elisabeth yabyaye igisimba, kuri uyu wa mbere yemeye ko yabeshye ahubwo atabyaye igisimba ko ari urukwavu yaguze mw’isoko akarukuraho uruhu ,nkuko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Spt Amza Vita wavuze ko uyu mugore akekwaho gukuramo inda.
Yageze ku kigo nderabuzima cya Karambo agapimwa asanganwa inda y’amezi agera kuri atanu mu gihe yavugaga ko yabyaye igisimba yapimwe n’abaganga bagasanga nta (…)

Nyuma yaho amakuru yari amaze gusakara hirya no hino ko Mushimiyimana Elisabeth yabyaye igisimba, kuri uyu wa mbere yemeye ko yabeshye ahubwo atabyaye igisimba ko ari urukwavu yaguze mw’isoko akarukuraho uruhu ,nkuko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Spt Amza Vita wavuze ko uyu mugore akekwaho gukuramo inda.

Yageze ku kigo nderabuzima cya Karambo agapimwa asanganwa inda y’amezi agera kuri atanu mu gihe yavugaga ko yabyaye igisimba yapimwe n’abaganga bagasanga nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yabyaye Elisabeth akaba asaba imbabazi abantu bose bakurikiye ibyamuvuzweho.

Nkuko yabyitangarije Mushimiyimana Elisabeth kuri uyu wa mbere yavuze ko yabeshye ikinyoma ko yabyaye igisimba anabisabira imbabazi, abajijwe uko yabigenje n’icyo yari agamije, yavuze ko yaguze urukwavu mu isoko arukuraho uruhu ahamagara abaturanyi ko ari kumva arembye kandi ko inda iri kumurya ubwo urukwavu yari yarwambaye mu ngutiya abaturanyi bahuruye ababwira ko umwana ageze mu matako nibwo abo baturanyi bahageze babona igisimba kiguye hasi.

Elisabeth abajijwe icyo yabikoreye yavuze ko hari umugabo bakundanye ufite undi mugore bumvikanye mu gihe azajya ava mu mihango bazajya baryamana kugira ngo azabone urubyaro ari nako yamubeshyaga ko atwite noneho abonye ko namenya ko atigeze atwita afata icyemezo cyo gushaka urukwavu kubera ko yigeze yumva ko hari abagore bigeze kubyara ibisimba aho yakekaga ko uwo mugabo nabyumva atazigera amwanga maze bagakomezanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba atangaza ko iperereza ryakozwe rigaragaza ko uyu mugore yaba yarigeze kugera ku kigo nderabuzima cya karambo, agakorerwa akorerwa ibizamini muganga asanga atwite inda y’amezi atanu asigaje amezi ane ngo abyare dore ko yagombaga kubyara Ku wa 27/6/2013 ibyo akaba aribyo agenderaho akeka ko yaba yarakuyemo inda kuko mu gihe yazaga avuga ko yabyaye igisimba basanze nta nda atwite.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko agiye gukurikiranwaho icyaha cyo gukuramo inda agahanishwa igihano kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu nkuko biteganywa mu ngingo 162 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Amakuru mu baturanyi na Musabyimana Elisabeth avuga ko yasamye inda zigera kuri eshanu imwe niyo yavutse nabwo uwo mwana aza kwitaba Imana akaba amaze imyaka igera kuri cumi n’ine yaratandukanye n’umugabo akaba akomoka mu Karere ka Rutsiro.

Mu gihe bamwe bemezaga ko ari amarozi yatumye abyara igisimba, Mushimiyimana yavuze ko ari urukwavu yaguze ku isoko, akarubaga akarushyira mu maguru ubundi agatabaza abaturanyi ko afashwe n'inda
Inzu ya Mushimiyimana niyo yabagiwemo urukwavu
Abaturanyi ba Mushimiyimana bari bashungereye ubwo Polisi y' igihugu yakoraga iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages