00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugore yasanze umugabo we yimanitse mu mugozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 February 2018 saa 08:14
Yasuwe :

Umugore wari wagiye gushakisha amaramuko mu Murenge wa Rugerero yatashye asanga umugabo we yimanitse mu mugozi, abaturanyi babo bakaba bavuga ko nta kibazo bari bafitanye kuko babanaga neza.

Ahagana saa 18:30 mu Kagari ka Burinda mu Murenge wa Rubavu nibwo hamenyekanye ko umugabo witwaga Dusingizimana Désire wari ufite imyaka 27 yiyahuye yimanitse mu mugozi.

Byamenyekanye ari uko mugore we wari wagiye kugurisha ibyuma bishaje mu Murenge wa Rugerero ageze mu nzu agasanga umugabo we anagana mu mugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré, yemeje aya makuru avuga ko ari urupfu rutunguranye kuko ari umuryangi wari ubanye neza.

Ati ‘’Byadutunguye kuko uyu muryango wari ubanye neza. Bari babyaranye abana babiri, umugabo yari yiriwe ahembera ibishyimbo umugore nawe yagiye kugurisha ibyuma bishaje mu Murenge wa Rugerero.”

Amakuru aturuka mu baturage ni uko uyu mugore wapfakaye afite umuvandimwe wiyahuye tariki ya 4 Ukuboza 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages