Umuturanyi w’uyu mugore, Yankurije Marie Jeanne , yadutangarije ko yari asanzwe akubita umwana we cyane.
Aragira ati ‘’Yamubyukije mu gitondo aramubaza ‘ngo kuki wanyaye ku buriri?Amukubita kamambiri, aramuterura amukubita ku buriri amukandagira mu gatuza mbona ararerembuy. Yari asanzwe amukubita cyane nta muntu utabizi. Ntibyumvikana ukuntu wakubita umwana kugeza aho umwica.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Umuganda avuga ko byari bisanzwe bizwi ko uyu mwana nyina amufata nabi ariko bakaba bari batangiye kubyigaho mu mugoroba w’ababyeyi.
Yagize ati “ Si ubwa mbere Niyonteze n’ubushize yarafunzwe azira gutwika uyu mwana aza gutaha . Turi mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo batugaragarije ko uyu mwana ahohoterwa dusaba komite y’umudugudu gusanga uyu mubyeyi bakamubwira ko ibyo akora atari byo none nyuma y’iminsi itatu tubabajwe no kumva ko yamwishe’’
Umurambo wa Umutoni Hadija wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi ,nyina ukekwaho icyaha cyo kumwica akaba ari mu maboko ya Polisi.
Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda iteganya igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO