00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umujyi wa Gisenyi wugarijwe n’umwanda ukabije

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 2 July 2017 saa 09:54
Yasuwe :

Umujyi wa Gisenyi wugarijwe n’ikibazo cy’umwanda ukabije, aho usanga hari imihanda no mu ngo z’abaturage hamenwe ibishingwe amakoperative y’isuku atarabitwaye.

Iyi suku nke ikaba ikomoka ku kutavuga rumwe kuri hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’amakoperative ashinzwe isuku.

Umukozi w’ Umurenge wa Gisenyi ushinzwe imibereho myiza, Habanjintwari Callixte, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’isuku nke bakizi kandi bagifatiye ingamba kuko basanze biterwa n’imyumvire iri hasi y’abaturage ndetse n’mikorere idasobanutse ya koperative zitwara imyanda mu mugi wa Gisenyi.

Abajijwe impamvu umurenge uvuga ko abashinzwe gutwara imyanda bakora nabi kandi baratsindiye isoko mu ipiganwa, yavuze ko isoko atari umurenge waritanze ryatanzwe n’akarere, ndetse ko batangiye gusaba uburenganzira bwo gutanga irindi.

Yagize ati ”Usanga nta bushobozi aya amakoperative afite ariko tukanasaba akarere uburenganzira bw’uko umurenge wacu watanga isoko kandi ntiturabyemererwa.”

Perezida wa koperative y’isuku kuri bose “KOPIBO’, Uwambayeneza charlotte, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko nta bushobozi bafite bwo gutwara imyanda muri uyu mugi ahubwo biterwa n’imikoranire mibi.

Yagize ati “Niba koperative ifite imodoka enye hari undi bazabona urengeje izo dufite ? Uvuga ibyo niba abona tutabishoboye afite ukundi abibona ariko twe turakora kandi na bo barabizi ko batunaniza ntabwo wamara amezi arindwi cyangwa atanu udahembwa ngo nurangiza ukore neza, n’umukozi wo mu rugo utamuhembye wamubwira ngo yamennye isahane n’ibintu bizwi n’ubushobozi buke buterwa n’imyishyurire ya bo nk’ubu baturimo amezi atandatu, arindwi ari hafi kuzura.”

Umuhuzabikorwa wa koperative ACAPE, Sibomana Ladislas, we avuga ko imyanda imenwa mu mihanda y’umugi wa Gisenyi iterwa n’abaturage bafite imyumvire ikiri hasi, bakaba badashaka gutanga amafaranga bitwaje ko batagira imyanda, hakaba n’abavuga ko bafite aho kuyishyira bakanga kwishyura amafaranga kugira ngo bayitwarirwe.

Ku birebana no kuba nta bushobozi bafite, Sibomana yashyize mu majwi abayobozi kutegera abaturage ngo babatoze isuku, ngo imyanda ishyirwe ahabugenewe abashinzwe kuyitwara bayihakure.

Yagize ati “Koperative yo iracuruza igera ku muturage igasanga nta mafaranga, nonese iyo myanda irayikuraho nta mafaranga ihawe.”

Aya makoperative asaba ubuyobozi kubafasha bakabaza buri muturage niba afitanye amasezerano na koperative y’isuku itwara imyanda, niba ntayo akabazwa aho ashyira imyanda kuko ahanini abo ari bo usanga bayimena mu mihanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, yabwiye IGIHE ko atemeranya n’ibyo amakoperative avuga ko atishyurwa uko bikwiye.

Yagize ati “Ntabwo ari byo nta mafaranga tubarimo twabasabye ibyangombwa byerekana ko bakoze kuko byemezwa n’ inzego z’ibanze, ayandi fagitire zabo nizo zituzuye kuko hari ibyo bagomba guhinduraho nibabikora bazishyurwa.’’

Ku birebana n’itangwa ry’isoko, Nsabimana yavuze ko ritangwa n’akarere umurenge ugakurikirana uko rishyirwa mu bikorwa.

Umwe mu mihanda yo muri Gisenyi yamenweho imyanda
Imyanda yemenwe ntitwarwe ngo ijyanwe ahabugenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages