00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umukobwa wigaga muri kaminuza yiyahuje umuti wica imbeba

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 26 October 2017 saa 10:39
Yasuwe :

Umukobwa witwa Umutoni Alice w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa kabiri muri ULK, yitabye Imana aho bikekwa ko yazize umuti wica imbeba yanyweye.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nyamirango, mu Murenge wa Kanzenze, aho ababyeyi be batuye, kuri uyu wa Gatatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Monique Nyiransengiyumva yatangaje ko bikekwa ko Umutoni yishwe n’umuti w’imbeba yanyweye nyuma yo kumenya ko atwite.

Yagize ati “Yanyweye umuti wica imbeba abanza kwihisha aho bimenyekaniye ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabari, bagerageza kumuvura, mu gihe bategereje imbangukiragutabara imujyana ku bitaro yitaba Imana.”

Nyiransengiyumva yakomeje avuga ko bafite amakuru ko intandaro yo kwiyahura kwa Umutoni ari uko yari yari amaze kumenya ko atwite, akaba yarabibwiye musaza we babanaga i Kigali mu ibaruwa yasize amwandikiye.

Umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, bikaba biteganyijwe ko ushyingurwa kuri uyu wa Kane.

Umuti wica imbeba wasanzwe aho Umutoni yari yihishe arembye
Umutoni yasanzwe mu murima w'ibirayi arembye ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima ari na ho yaguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages