Byabereye mu mudugudu wa Nombe mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abo bantu bari bitwaje imihoro bageze ku marembo y’icyo kigo bashaka kwinjira ku ngufu hanyuma uwo mukozi abasaba gusubira inyuma baranga ahubwo baramusatira.
Ngo batangiye kuzunguza imihoro nawe arasa umwe muri bo ahita yitaba Imana undi ariruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aron, yemeje aya makuru.
Ati “Bagiye ari abantu babiri bafite imipanga bagiye gusahura ibyuma kuko banasanzwe bahiba. Bageze ku muryango ushinzwe umutekano arabahagarika banga guhagarara ahubwo bakaraga imipanga bashaka kumutema noneho nawe mu kwirwanaho ahita arasa umwe mugenzi we abibonye ahita yiruka.”
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangaje ko uwo murinzi w’imyaka 42 yatawe yombi mu gihe iperereza rikomeje.
Ati “RIB yatangije iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byerekeye ririya raswa, niba umurinzi yitabaraga cyangwa hari ukundi byagenze”.
Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Kanama mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!