00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umukozi w’akarere na Gitifu w’umurenge bahagaritswe kubera amakosa bakurikiranyweho

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 June 2020 saa 08:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahagaritse bamwe mu bakozi bako n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kazi mu gihe kitazwi kubera amakosa bakoze.

Abahagaritswe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Mudende n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo. Aba bose bakurikiranyweho kubeshya muri raporo ko bubakiye umuturage utishoboye kandi bitarakozwe.

Mu bahagaritswe kandi harimo uwari Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho gushyira umwarimu mu kazi binyuranyije n’amategeko bigatuma akora adahembwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yemeje aya makuru avuga ko abahagaritswe hari amakosa bakurikiranyweho.

Yakomeje ati “Nibyo bahagaritswe mu kazi igihe kitazwi. Ni ibisanzwe mu kazi nkuko amategeko abiteganya igihe umukozi hari ibyo akurikiranyweho arahagarikwa hakabanza hagasuzumwa ibyo akurikiranyweho.’’

Uretse abahagaritswe uyu munsi amakuru agera kuri IGIHE ni uko n’abandi bakoze amakosa arimo gucunga umutungo wa rubanda na bo bagiye gufatirwa ibihano nyuma y’igenzura ririmo gukorwa ku mikoresheshereze yawo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages