Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Epimaque, yabwiye IGIHE ko abantu batatu barimo kubundabunda ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagerageza kwambukana ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Bari abasore batatu bageragezaga kwinjiza imifuka y’urumogi baje kubonwa n’abarinda umutekano hafi y’umupaka, kuri borne ya 19 iri mu Mudugudu wa Kigezi Akagari ka Kageshi, itandukanya u Rwanda na Congo, nuko barasa uwitwa Ntirenganya ukomoka mu Mudugudu wa Kinyandaro, Akagari ka Kageshi naho bagenzi be babiri bariruka, bajyana umufuka umwe w’urumogi, basiga indi mifuka ibiri ipima ibiro 20 buri umwe.’’
Yakomeje avuga ko bagiye kongera ingufu mu gukangurira abaturiye umupaka kugendera kure ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Imirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Bugeshi yo mu Karere ka Rubavu, yakunze kuba inzira y’urumogi ruturuka muri Congo ariko bikaba bitari biherutse kubera ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO