00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umupolisi n’umumotari baguye mu mpanuka ikomeye

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 26 March 2023 saa 07:54
Yasuwe :

Abantu babiri barimo umupolisi baguye mu mpanuka y’imodoka yacitse feri igeze hafi y’Ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu munsi ahagana saa Kumi n’Igice yaguyemo umupolisi ndetse n’umumotari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso bikekwa ko yaburiye feri hafi y’Ibitaro bya Gisenyi.

Yagize ati “Ni byo ni ikamyo yamanukaga hanyuma ibura feri igonga ipoto [y’amashanyarazi], irakomeza igonga coaster na daihatsu hanyuma ikubita na moto yari itwaye umupolisi."

Uyu mumotari ndetse n’umupolisi wari ku rwego rwa IP (Inspector of Police) wakoreraga mu Karere ka Rubavu yari ahetse bahise bitaba Imana.

Usibye abaguye muri iyi mpanuka, hari abandi babiri bayikomerekeyemo ndetse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho.

Umupolisi n’umumotari baguye mu mpanuka ikomeye y'imodoka yabereye i Rubavu
Fuso yari itwaye imyumbati ni yo bikekwa ko yacitse feri igonga imodoka zirimo coaster na moto
Iyi mpanuka yabereye hafi y'Ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages