00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umurambo w’umukobwa watoraguwe mu mugezi wa Sebeya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 30 October 2017 saa 07:21
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017, ku isaha ya saa 12:40 mu mudugudu wa Hanika mu Kagali ka Terimbere, mu Murenge wa Nyundo; mu mugezi wa Sebeya hafi n’ishuri ryigisha ubugeni, habonetse umurambo w’umukobwa w’inkumi uri mu kigero cy’imyaka 16.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Nizeyimana Anastase, yabwiye IGIHE ko uyu murambo wabonywe n’abanyeshuri ba Ecole d’Art ku Nyundo.
Ati “Babonye umurambo w’umukobwa witwa Gakobwa w’imyaka 16 uturuka Mahoko wari ufite ibikomere tukaba dutegereje isuzuma ryo kwa Muganga rizemeza niba yarishwe cyangwa yararohamye."

Yakomeje atangaza ko umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yamuherukaga ku wa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba aho batuye mu Kagari ka Musabike mu Murenge wa Kanama.

Uyu murambo wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ngo hemezwe inkomoko y’urupfu rw’uyu mukobwa.

Umurambo w'uyu mukobwa watoraguwe mu mugezi wa Sebeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages