Umurambo wa Dusenge bikekwa ko yaba yiyahuye wagaragaye mu Mudugudu wa Nyaburanga, mu Kagari Ka Nengo ahagana saa moya.
Uyu musore wari ufite imyaka 28 wakomokaga mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, bivugwa yari amaze iminsi avuga ko abwira ab’iwabo ko agiye gupfa, nk’uko umubyeyi we, Mukantagara Marthe, yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Yagiye saa cyenda z’ijoro asiga adukingiranye mu nzu. Abamukurikiye bageze ku Kivu babereka aho yibiriye, bategereza ko umurambo uzamuka. Nta kibazo kidasanzwe yari afite gusa twatunguwe n’ibintu byamufashe ejobundi bimeze nk’ihahamuka umuntu yamwegera akamwigizayo wamubaza akakubwira ko ashaka gupfa.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO