Uyu musore wakoraga akazi k’ubukarani muri Rubavu ntabwo icyamuhitanye kiramenyekana.
Izabayo wakoranaga na nyakwigendera yatangarije IGIHE ko yari amaze iminsi arwaye ariko yatunguwe no kumusanga ku muhanda yashizemo umwuka.
Yagize ati “Dusanzwe dukorana n’ejo twari kumwe. Natunguwe no kumusanga yaguye hano ku muhanda sinzi ukuntu yahageze.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré, yavuze ko yabwiwe ko Niyonsenga yari amaze iminsi arwaye.
Yagize ati “Uyu musore bakunze kwita Kibonge ikigaragara ni uko yari amaze iminsi arwaye yivuza arwaye inkorora. Amakuru bampaye ni uko nta hantu yari afite ho kuba, twabimenyesheje Polisi mu kanya bagiye kuza kujyana umurambo.’’
Mu Karere ka Rubavu kakunze kugaragaramo impfu zitunguranye harimo n’abiyahura. Kuri uyu wa Gatatu, mu Kagari ka Burinda, umugabo yakuwe mu mugozi agerageza kwiyahura.



















TANGA IGITEKEREZO