Nyakwigendera ko yari azwi ku izina rya Jado. Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Werurwe 2022, ubwo bamusangaga aryamye hasi imbere y’inzu yarindaga iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yahamije aya makuru avuga ko babiri mu bakekwa bafashwe.
Ati "Bikekwa ko urupfu rwe rwakomotse ku mirwano yamuhuje n’uwitwa Musabyimana Callixte nawe wakomeretse akaba yajyanwe kwa muganga."
Tuyishime yasabye abaturage kurushaho kubana neza bakirinda amakimbirane, bagaharanira iterambere rinajyana no kwicungira umutekano babigizemo uruhare.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi mu iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!