00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umusaza yahiriye mu kiraro cy’inka ze arapfa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 January 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Umusaza witwa Kabagema Selathiel w’imyaka 65 wari ufite ikiraro arariramo inka, yahiriyemo mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Mutarama 2022.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Mudende mu masaha ya saa saba z’ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, yemeje aya makuru, avuga ko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.

Ati “Twamenye aya makuru saa saba z’ijoro ko Kabagema Salathiel yahiriye mu kiraro aho yarariraga inka ze. Inzego zishinzwe, Ubugenzacyaha na Polisi, zahageze zirimo kwegeranya ibimenyetso.”

Yakomeje avuga ko nta muntu ukekwaho kuba yabigizemo uruhare ashimangira ko hategerejwe amakuru azava mu iperereza.

Bamwe mu baturage bavuze ko uyu musaza yaherukaga kugaragara yasinze ku mugoroba w’itariki ya 7 Mutarama, gusa ntibiramenyekana neza niba byaba bifitanye isano n’uyu muriro wamuhitanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages