Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Mudende mu masaha ya saa saba z’ijoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, yemeje aya makuru, avuga ko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.
Ati “Twamenye aya makuru saa saba z’ijoro ko Kabagema Salathiel yahiriye mu kiraro aho yarariraga inka ze. Inzego zishinzwe, Ubugenzacyaha na Polisi, zahageze zirimo kwegeranya ibimenyetso.”
Yakomeje avuga ko nta muntu ukekwaho kuba yabigizemo uruhare ashimangira ko hategerejwe amakuru azava mu iperereza.
Bamwe mu baturage bavuze ko uyu musaza yaherukaga kugaragara yasinze ku mugoroba w’itariki ya 7 Mutarama, gusa ntibiramenyekana neza niba byaba bifitanye isano n’uyu muriro wamuhitanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!