Ahagana Saa tatu z’ijoro ryacyeye mu kabari k’uwitwa Mugwaneza Christine, gaherereye mu mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu ho mu Karere ka Rubavu, umusirikare wari wambaye imyenda isanzwe yarashe Hakizimana Vincent, Benimana Jean Marie Vianney na Nzabahimana Theoneste.
Uwitwa Benimana akaba yaguye mu bitaro bya Gisenyi aho babanje guhererwa ubuvuzi bw’ibanze nyuma yo kuraswa, mu gihe abandi boherejwe n’ibi bitaro mu bya Ruhengeri kugira ngo bakomeze kwitabwaho.
Nyir’akabari Umugwaneza, yavuze ko uyu musirikare Ngendahimana, yageze muri aka kabari gacuruza n’urwagwa agasangamo umugabo we witwa Hakizimana warashwe ku kirenge, akamubwira ko ari umunya-Butare, ahita ahamagara uwo mugore ngo aze bibwirane kuko na we avuka i Butare.
Muri uko kuganira ariko ntibamenyane nibwo umusaza witwa Benimana, wari usanzwe aranguza inzoga ako kabari yabwiye umusore uzimutwaza wari ahongaho ngo atware amajerekani bari bazanye, ariko uwo musirikare aramubuza ngo ntagende ahubwo amugurira inzoga.
Uwo musaza abajije uwo musirikare impamvu abuza umukozi we gukora ibyo amubwiye, bibyara intonganya kugera ubwo umusirikare yagize ati “muzi uwo ndiwe, muransuzugura muranzi”, ahita agenda asubira aho baba hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC, agarukana imbunda arabarasa ahita asubirayo.
Umugwaneza avuga ko Private Ngendahimana yanywaga Mitzig, mu gihe abandi banywaga urwagwa.
Mu nama ubuyobozi bwagiranye n’abaturage b’abahabereye ibi byago muri iki gitondo, Col Muhizi Pascal uhagarariye Brigade ya 301, ikorera Rubavu na Nyabihu, yahumurije abaturage ababwira ko ubutabera bwatangiye akazi kandi bazabibona ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zihana.
Ati “Nimwihangane, ubutabera bwatangiye akazi kandi muzabibona ko twe muri RDF duhana by’ukuri. Nibiba ngombwa uru rubanza ruzabera hano”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye abaturage kwirinda amakimbirane, abasaba kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo haburizwemo ibikorwa nk’ibi.
Yagize ati “Mwakabaye mwatanze amakuru kare mukibona umusirikare ari kuvugana nabi n’abaturage, mukamenyesha inzego zimukuriye. Nk’abaturage muturiye umupaka mwakagombye kugira amakenga mukamenya niba atari n’uwa RDC waje”.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ku birebana n’aya makuru ariko ntitwashobora kumubona kuri telefoni ye ngendanwa.
Muri 2014, mu kabari kitwa Caribana kari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, nabwo umusirikare yarashe abantu umwe ahita apfa abandi barakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO