Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Byahi, Uwimana Josephine, aganira na IGIHE yasobanuye uburyo uyu musore yakoze iki cyaha.
Ati “Yaraje afata umwana wa mbere abandi bana barabibona biruka bajya kubibwira mama we, bagiye kubona babona ka kana kaje kari kurira, barakoza bakajyana kwa muganga. Uwo musore yahise acika asanga abandi bana hirya afata akandi kana k’imyaka itanu, akajyana ahantu agashyira hasi akambura ikariso ariko abantu bahitaga bamutesha.”
Uwimana yavuze ko uwo musore yahise atoroka bamwirukaho, baza kumufatira mu Kagari ka Mbugangari agiye kwihisha muri ruhurura.
Uwo musore ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi naho abana bafashwe ku ngufu bari kwitabwaho n’abaganga.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nabwo hari umushumba w’imyaka 25 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 bahuriye mu nzira.
Ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.
Icyo gitabo kigaragaza ko igihe gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa uburwayi budakira, uwabikoze hejuru y’igifungo cya burundu y’umwihariko ahanishwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.



















TANGA IGITEKEREZO