Icyo gitero cyabaye ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018. Byari byemejwe ko abarwanyi bakiguyemo ari barindwi, ariko imibare imaze kugaragaza ko ari icyenda.
Mu kiganiro ubuyobozi bwagiranye n’abaturage bo mu mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Colonel Muhizi Pascal, yabwiye abaturage ko ingabo z’u Rwanda ziri maso.
Ati “Ibyo n’iyo ngiye kuryama ndabisengera kugira ngo n’iyo baza ntibazajye mu baturage bacu, ahubwo bazajye kuri pozisiyo usibye ko ubu bizababera isomo, n’ejo mu kibaya cya Congo batoraguyemo imirambo itanu, Croix Rouge niyo yabashyinguye.’’
Mu barwanyi barasiwe mu Rwanda, imirambo ine niyo yahise iboneka ndetse irashyingurwa. Itatu byamenyekanye ko abarokotse bayihunganye, nyuma biza kugaragara ko yari itanu. Ku ruhande rw’u Rwanda hakomeretse umuturage umwe.
Col Muhizi yakomeje agira ati “Wa murambo mwavanye mu bigori, uriya yari umuyobozi wabo, yari afite na radio y’itumanaho, twasanze arimo guhamagara umuntu w’umucoracora (wambutsa magendu) witwa Maguru arimo atabaza ngo ‘’Maguru uransize’’ kandi uwo Maguru twari dusanzwe tumufiteho amakuru ko akorana nabo.”
“Uwo nawe inzego zibishinzwe ziracyamukurikirana, nibasanga ari umwere zizamurekura nibasanga bimufata azashyikirizwa ubutabera.’’
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yabwiye abaturage ko ubu gahunda iriho ari imiyoborere myiza n’imibereho myiza, ko hadakenewe ababuza igihugu amahoro.
Ati “Ubu turi mu miyoborere myiza iha umunyarwanda agaciro, ntabwo ari iyo kumurasa no kumubuza amahoro. Dukeneye agaciro ntabwo dukeneye abatubuza amahoro, ariko bishoboka kubera ko buri wese abigizemo uruhare. Naho bariya amasomo babonye arahari kandi aragaragara.’’
Nyuma y’ibiganiro, abaturage biyemeje gukaza umutekano bacungira hafi inzira zose ziva muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO