Bizimungu w’imyaka 56 yari asanzwe akora akazi k’izamu mu ibagiro rya Rutagara.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uwo muturage yarashwe mu masaha ya saa tanu zijoro arimo kugerageza kwinjira mu gihugu.
Ubuyobozi bwahise buremesha inama abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira 2019.
Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, Superitendent Roger Muhodari, yasabye abaturage kwirinda kwinjiza ibiyobyabwenge kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “Birababaje kuba tubuze umuntu. Kuki mushaka kujya kwinjiza urumogi? Mubimenye ko iyo bagufashe ibihano byakajijwe ni burundu cyangwa imyaka 20 iyo utagoranye, ariko iyo bakwikanzemo umwanzi barakurasa, mucike muri aya mayira.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye abaturage kwirinda guca ahatemewe kuko uhanyuze afatwa nk’umwanzi.
Yagize ati “Ndihanganisha umuryango wabuze uwabo mbasaba ko twagira intego yo kugira umuhigo wo kutongera guca mu nzira zibujijwe inzira tugomba kunyuramo duhahirana n’abaturanyi turazizi. Nijoro umuntu ushinzwe umutekano ari ku kazi ntashobora gutandukanya umwanzi n’umuturage. Mu ijoro ugaragaye wese mu nzira zitemewe biroroshye kumufata nk’umwanzi. Iyo hagize umuturage wacu uhaburira ubuzima ni we uba wizize.’’
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bamaze igihe barahawe amabwiriza y’imipaka y’ahakwiye kunyurwa irimo uwa Kabuhanga, Petite Barrière na Grande Barrière.
Tariki 6 werurwe 2019 nabwo Abanyarwanda batatu barashwe bageragezaga kwinjira mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze ahatemewe n’amategeko. Aba bagabo bari batwaye imyenda ya caguwa ya magendu barasiwe mu Murenge wa Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO