Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko ikibazo kizwi kandi ko nyuma yo kumva ibivugwa ku mukozi wabo hafashwe umwanzuro wo kumuhagarika mu rwego rwo korohereza ipererereza, ikibazo cyashyikirijwe ubutabera.
Iyi koperative ivuga ko uwari umuyobozi wayo witwa Ndayisenga Isaïe yishyuye amafaranga y’impushya zo gutwara abagenzi angana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda kuri konti ya RURA, ariko umuvugizi w’iki Kigo we ahakana aya makuru akavuga ko amafaranga yahawe umukozi wa bo mu ntoki, ntiyagera kuri konti y’iki kigo.
Kanyamuhanda Enock avuga ko ikibabaje ari uko amafaranga yabo yaburiwe irengero bakaba basigaye bakora bakwepana na Polisi.
Yagize ati ati “Twishyuye 2500 buri mu motari by’uruhushya rwo gutwara hakiyongeraho n’amafaranga ibihumbi icumi by’ay’urugendo rwa perezida agiye muri RURA, nta munyamuryango utaratanze aya mafaranga, none hashize umwaka n’amezi atatu tutarabona icyangombwa twirirwa dukwepa abapolisi.”
Mugenzi Jean na bagenzi be bemeza ko kuva icyo kibazo cyaba bahuye n’uruhurirane rw’ibibazo bijyanye no guhagarika akazi ko gutwara kubera gukwepana na polisi.
Aragira ati ”Amafaranga yacu ntabwo twayahaye umutekamutwe nk’uko bivugwa twatumye umuyobozi wacu afatanyije n’umukozi baraturiganyije amafaranga yacu aburirwa irengero.”
Umuyobozi wa Koperative COSTEMU, Kassim Jumapili, wasimbuye Isaïe uvugwaho kurya amafaranga y’abanyamuryango, avuga ko atumva uburyo RURA ihakana ko aya mafaranga yayabonye kandi ari kuri konti ya bo.
Yagize ati “Biradutangaza kuba RURA ivuga ko amafaranga atishyuwe kandi amafaranga bigaragara ko yagiye kuri konti ya bo, ahubwo bagomba kudusobanurira impamvu bavuga ngo si umukozi wabo kandi amafaranga bigaragara ko yagiye kuri konti ya bo, impamvu twamenye ko ari konti ya bo ni uko inyemezabwishyu nzima niyo bavuga ko ari impimbano nimero za konti zirahuye zose ni zimwe ni cyo cyatubwiye ko ari konti ya bo.”
Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba, avuga ko umukozi wakoze amakosa yahagaritswe, ikibazo gishyikirizwa ubutabera kugira ngo hakurikiranwe irengero ry’ayo mafaranga.
Yagize ati "Uwo mukozi ni byo koko yaranahagaritswe, iyo umuntu avuzweho ibintu bitari byiza arahagarikwa kugira ngo iperereza rikorwe ukuri kugaragare, ubu rero ubutabera burakurikirana abo bantu bombi, yaba uwo mukozi wa RURA ndetse na perezida w’iryo shyirahamwe ry’abamotari.”
Akarere ka Rubavu kabarizwamo amakoperative 17 y’abamotari ariko akunzwe kuvugwamo inyerezwa ry’umutungo.



















TANGA IGITEKEREZO